Amabandi yabwiye Mesut Ozil ko azamwica ndetse agafata nyina ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Abagabo babiri; Salaman Ekinci na Ferhat Ercun bombi bafite imyaka 27 y’amavuko bateye ubwoba abarinzi ba Mesut Ozil bababwira ko bazica uyu musore ukomoka mu Budage ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse bagafata nyina ku ngufu.

Ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare bahakanye icyaha bashinjwaga cyo gutera ubwoba no gutuka Ozil bakoreye hanze y’umurwa mukuru w’Ubwongereza, Londres.

Abarinzi ba Ozil babwiye abacamanza mu rukiko rwa Highbury Corner ko bahawe akazi ko gucungira Ozil umutekano, nyuma y’igitero uyu mukinnyi wa Arsenal yagabweho n’abagizi ba nabi mu mwaka ushize.

Umwe mu barinzi ba Ozil witwa Kemil Sezer, nk’uko SkySports ibitangaza, yabwiye abacamanza ko bariya bagabo babiri yababonye bwa mbere hafi y’urugo rwa Ozil mu ma saa moya n’igice z’umugoroba w’itariki 8 Kanama 2019, bongera kuhagaruka nyuma y’amasaha atatu ubwo umwijima wari wamaze kuba mwinshi.

Sezer yavuze ko aba bagabo bavugaga ikinya-Turkiya babatuka ndetse bakanatuka umubyeyi wa Ozil.

Yongeyeho ati” Bavuze ko bari bugaruke nyuma y’iminota itanu bakica Ozil nanjye mu gihe inzego z’umutekano ziri bube zitahageze.”

Yavuze kandi ko we na mugenzi we bari bafatanyije kurindira Ozil umutekano byabarakaje cyane, kubera ko mbere y’ibyumweru bitatu biriya bibaye Ozil yari yatewe n’andi mabandi, bityo bakaba baratekerezaga ko amateka ashobora kwisubiramo.

Ibi byabaye ubwo Mesut Ozil yari kumwe na Sead Kolasinac bakinana muri Arsenal, hanyuma bagaterwa n’amabandi yari yahishe amasura agambiriye kubiba amasaha yabo afite agaciro ka miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo ngo ariya mabandi yagarukaga kwa Ozil ku ncuro ya gatatu, abarinzi bahise bayafata biba ngombwa ko biyambaza Polisi.

Ekinci na Ercum bombi bakomoka mu gace ka Tottenham mu majyaruguru y’umujyi wa Londres, bahakanye icyaha bashinjwa cyo gukoresha amagambo yo gutukana no gutera ubwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *