Bunani Jean Claude, umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yatabaye umwana w’imyaka 6 y’amavuko wari ugiye gutwarwa n’amazi mu mugezi wa Nyabugogo tariki ya 1 Gashyantare 2020, ari gutegurirwa ishimwe (igihembo) na Minisiteri y’Ibiza nyuma yo gushimirwa cyane n’ababonye video y’iki gikorwa cy’ubutwari yakoze.
Bunani akimara gutabara uyu mwana, imbere y’abafataga amashusho, abafotoraga ndetse n’abandi bake bari bategerereje hejuru ngo bamufashe kuzamura uyu mwana, amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho ziva zikagera.
Byavuzwe ko uyu mwana (Gitego) ngo ushobora kuba aba ku muhanda, amazi y’umugezi wa Nyabugogo yamutwaye, aramumanura, amugeza munsi y’ikiraro aho yafashwe n’ibuye maze arihagararaho. Ubwo Gitego yari ahagaze aho, amazi yariyongeraga nawe agaragara arira, atewe ubwoba n’amazi yiyongera yashoboraga kumutwara. Abari aho bagerageje kumumanurira imigozi ngo ayifate, bamuzamure ariko ntiyamugeragaho, Bunani yiyemeza kumanukira ku iteme, yifashishije urwego, ari na rwo yazamukiyeho.
Mu nkuru ya The New Times yasohotse kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020, ivuga ko yabashije kuvugana n’umwe mu bakozi bo muri Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza, avuga ko bari gutegura ishimwe rigenerwa Bunani uyu munsi gusa agaciro karyo ntiyigeze akavugaho.
Uyu muyobozi yagize ati: “Mu by’ukuri twishimiye ibyo uyu mugabo yakoze kandi turatekereza akwiriye ishimwe. Turi gutegura guhura na we kuri uyu wa kane (uyu munsi) kugira ngo tumushimire ibyo yakoze.”
Bunani yavukiye mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, ubu atuye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, aho yasize umugore n’umwana umwe babyaye. Wenyine, aba mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, ku mpamvu z’akazi yaje gushaka mu mugi wa Kigali.
Igikorwa yakoze ni icy’ubutwari kandi ni koko akwiriye ishimwe. Bunani yatanze isomo kuri bagenzi be no ku muryango nyarwanda, ko ubutwari bushoboka mu miryango tubamo ndetse no mu nzira tunyuramo.




2 Responses
Minisiteri y’Ibiza igiye guha ishimwe Bunani watabaye umwana mu mugezi wa Nyabugogo
Uyu Bunani yabaye intwali kdi akwiriye gushimirwa ibyiza yakoze. Imana imuhe umugisha mwinshi.
Minisiteri y’Ibiza igiye guha ishimwe Bunani watabaye umwana mu mugezi wa Nyabugogo
Uyu Bunani yabaye intwali kdi akwiriye gushimirwa ibyiza yakoze. Imana imuhe umugisha mwinshi.