Ku itariki 20 Gicurasi 2016 ku Mugina hibukwaga ku nshuro ya 22 by’umwihariko urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Depite Umukobwa Justine uhagararariye Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye urubyiruko n’abana muri rusange kwamaganira kure inyigisho zuzuyemo ingengabiterezo ya Jenoside zitangirwa mu bwihisho cyane cyane ku mashyiga igihe ababyeyi baganira n’abana babo mu ngo.
Iyi ntumwa ya rubanda, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda mu rwego rwo guhora bazirikana amateka mabi igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo kubera imiyoborere mibi yanagejeje ku ndunduro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Depite Umukobwa yagize ati” kuva kera ubutegetsi bwabanje bwagiye bwigisha abanyarwanda amacakubiri ashingiye ku moko, abatutsi babuzwa uburenganzira mu gihugu cyababyaye”. Yongeyeho ko izo nyigisho mbi zuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, arizo zatumye abatutsi barenga miliyoni bicwa urw’agashinyaguro mu 1994 bazira gusa uko imana yabaremye.

Depite Umukobwa yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda uwo ari we wese wabashuka akabagarura mu mwiryane, abasaba by’umwihariko kwirinda ibitekerezo bibi bya bamwe mu babyeyi gito babiba imbuto y’urwango mu bana. Gusa yashimangiye ko kubera imiyoborere myiza u Rwanda rufite itanga icyizere cy’ejo heza h’igihugu bityo imibereho myiza ikarushaho gusigasirwa.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Meya Aimable Udahemuka yavuze ko imbaraga z’urubyiruko zishobora kwangiza no kwica iyo zikoreshejwe nabi cyangwa zigakiza iyo zikoreshejwe neza. Umuyobozi w’Akarere yagize ati” muri imbaraga z’igihugu ni mwe rero dutezeho byinshi kugira ngo dukomeze dutere imbere kandi nimwe mugomba gutanga umurongo tugomba kugenderaho”. Meya Udahemuka nawe yasabye uru rubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside batozwa akeshi na bamwe mu babyeyi babo, ahubwo bakimakaza imibanire izira amakemwa.
Uwavuze mu izina ry’abacitse ku icumu mu Murenge wa Mugina Madame Judith Mukantembe, mu buhamya bwe yashimiye ingabo zari iza FPR INKOTANYI kubera ko zabashije kubarokora zigahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi. Yavuze ko muri Jenoside yabuze abavandimwe, yabuze ishuti n’imiryango; ngo ariko afite icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza kubera ubuyobozi bwiza bushyira imbere inyungu z’abaturage. Yasabye urubyiruko kwirinda inyigisho mbi bakanamaganira kure uwo ari we wese washaka kubazanamo amacakubiri.
Uyu muhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi waranzwe n’urugendo rwo kwibuka, gushyira indabo ku mva ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mugina mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishyinyuye muri uru rwibutso. Hatanzwe kandi ubutumwa butandukanye buhumuriza ndetse bunagamije gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu no kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


