U Buhinde na Pakistan byaraye bihanahana umuriro ijoro ryose ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ku mupaka ugabanya Kashmir zombi.
Intwaro nto ndetse n’iza rutura zose zakoreshejwe nk’uko iyi nkuru dukesha DW ikomeza ivuga.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wafashe intera utaherukaga kugeraho mu myaka 20 ishize nyuma y’uko u Buhinde bugabye ibitero bya misile kuri Pakistan.
Nibura hamaze gutangazwa abantu 43 bamaze gupfa mu bihugu byombi kuva aho ihangana rya gisirikare ryiyongereye hagati yabyo ku wa Gatatu, aho Islamabad ivuga ko abasivili 31 bishwe na misile z’u Buhinde naho New Delhi ikaba ivuga abantu 12 bishwe n’ibisasu bya Pakistan kugeza ubu.
Uku guhangana hagati y’u Buhinde na Pakistan kwaje nyuma y’igitero giherutse guhitana ba mukerarugendo biganjemo Abahindu mu gice cya Kashmir kiyoborwa n’u Buhinde. Iki gihugu nticyajuyaje gushinja Pakistan kukigiramo uruhare nubwo ibihakana.


