Kim Kardashian na Kanye west bashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho bombi baryamanye mu buriri, banahishura amwe mu mabanga yihariye y’abashakanye, ibintu bitavuzweho rumwe ndetse byanateye benshi guhererekanya aya mashusho bakoresheje imbuga za interinete ari nako bavuga ko bakorana na satani
Nk’uko ikinyamakuru Enews kibitangaza, mu nkuru yacyo yo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Gicurasi 2016,ndetse n’amashusho acaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, uyu muryango usanzwe umenyereweho udushya twinshi wongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ndetse utera abakurikirana ibyawo kwibaza byinshi.

Aya mashusho akomeje gukwirakwizwa hirya no hino kuri interineti agaragaramo Kaye West n’ umugore we Kim Kardashian bishimanye mu buriri, nka bimwe bisanzwe kubashakanye bagirango bakangurire abakunzi babo gukurikiza imico yabo.
Gusa ikidasanzwe cyanatumye akwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni amagambo yumvikanamo kuko amwe yerekeza igikorwa cyo kubaka urugo ndetse n’andi y’ubuzima bwihariye bwa Kim Kardashian, maze abashishoza bakavuga bati ni kuki uyu muryango waba waragiranye ibiganiro by’ibanga bakivuza kubishyira hanze? Bati impamvu n’uko bafite umugambi wo koreka benshi mu gukorana na satani.

Mu magambo yerekeye igikorwa cyo kubaka urugo hagati y’umugore n’umugabo, Kim Kardashian na Kanye West bagaragara bambaye ubusa, Kim aragira ati” …ni saa yine z’ijoro, mfite umunaniro mwinshi ariko sinshobora gutora agatotsi, ndibubyuke saa mbiri nigice za mugitondo…”
Mu minsi yashize nibwo uyu mugore udasiba kuvugwa mu itangazamakuru yatangaje ko ashobora kuba atwite, muri aya mashusho yashyizwe hanze ,asobanura impamvu yamuteye gutangaza ko yaba atwite ndetse akabicisha mu mashusho n’ubundi y’urukozasoni
Yagize ati” benshi bibajije impamvu natangarije mu ndege ibyerekeye ibizamini byo kuba naba ntwite ariko impamvu yabyo ni uko nabonaga ndi mu mwanya wihariye kandi ushimishije.
Mubyukuri nagiraga ngo menye neza ko naba ntwite hanyuma mbone uko mbyitaho, kuko ukwezi kwari gushize ntagiye mu mihango. Benshi mu barebye aya mashusho bari kuyavugaho byinshi bitandukanye aho bamwe banenga iki gikorwa bavuga ko ari ukwiyandarika no kwiha rubanda abandi bakabifata nk’ibisanzwe kuko ngo atari ubwambere babikoze.

Uyu muryango usanzwe umenyereweho ibikorwa bitandukanye bitera abantu kwibaza byinshi birimo no kuba baba bakorana n’imbaraga za Sekibi.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, nibwo mu muryango wa Kim Kardashian bibarutse uburiza bwabo, umwana w’umukobwa bise North West, nyuma y’undi bari baribarutse mu mwaka w’2013 ari nayo mfura yabo bise Saint West.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


