Abona ari ishema kuba baratojwe n'ingabo z'Ubwongerez

Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wa Perezida Museveni mu bya gisirikare, akaba n’umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020 yagereranyije ingabo za Uganda n’iz’ubwami bw’Ubwongereza, bityo ngo uzagerageza gutera igihugu cyabo, nta kabuza azatsindwa.

Lt. Gen. Muhoozi yavuze aya magambo, yibutsa abamukurikira ku rubuga rwa Twitter, igihe yigiraga mu Bwongereza amasomo ya gisirikare muri Sandhurst, icyo gihe ngo biyitaga ingabo z’Umwamikazi w’Ubwongereza.

Uyu musirikare avuga ko abatojwe n’ingabo z’Ubwongereza, bibateye ishema kandi ko ari kimwe mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku isi bityo ngo: “Abazagerageza gutera Uganda, bazamenya ko barwana n’ubwami kandi tuzabatsinda.”

Gen. Muhoozi abicishije ku rubuga rwa Twitter, akunze kugaragara asingiza igisirikare cy’igihugu, avuga n’amateka igihugu cyaciyemo mu bihe bya mbere. Abakurikiranira hafi ibye bavuga ko amagambo arata imbaraga z’igisirikare cy’igihugu, atangiye kuyavuga cyane mu bihe, aho aka karere gatangiye kuvugwamo umwuka mubi.

Mu byumweru biri gusa mu Kwakira 2019, Lt. Gen. Muhoozi yashyize kuri Twitter ubutumwa bubiri, asa n’utunga agatoki uwo atigeze akomozaho. Tariki ya 8 Ukwakira, yavuze ko uzagerageza gutera Uganda, azahinduka umuyonga, tariki ya 14 agira ati: “Navuga ko n’uwahirahira ashaka kwigereza kuri Uganda, azagira umunsi mubi.” Byaketswe ko ahari hari amakuru yari afite ko igihugu cyabo cyaba kigiye guterwa.

Lt. Gen. Muhoozi yabaye umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda, aba n’umuyobozi w’ingabo z’iki gihugu zigeze kujya mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, zitsimbura umutwe wa Al Shabaab mu murwa wa Mogadishu. Amasomo ya gisirikare yayigiye mu Bwongereza, aho we avuga ko yanahuguriwe muri umwe mu mitwe y’ingabo zidasanzwe yamamaye ku isi wa SAS (Special Air Servise).

Lt. Gen. Muhoozi ni umusirikare wazamuriwe amapeti kenshi kandi mu gihe gito, bamwe babisanisha no kuba uyatanga (Gen. Yoweri Museveni) ari umubyeyi we. Mu 2002, Muhoozi yageze muri Uganda avuye kwiga muri Sandhust, afite ipeti rya ‘Second Lieutenant’, mu 2001 ahabwa irya ‘Major’, mu 2008 yahawe irya ‘Lieutenant Colonel’, bigeze mu 2016 azamurirwa kuri ‘Major General’, mu 2017 ahabwa irya ‘Lieutenant General’. Asobanuye byinshi ku gihugu n’umutekano wacyo, nk’umusirikare mukuru ndetse n’umuhungu wa Perezida.

Abona ari ishema kuba baratojwe n'ingabo z'Ubwongerez
Abona ari ishema kuba baratojwe n’ingabo z’Ubwongerez

Ubutumwa Lt. Muhoozi agenera abagerageza gutera Uganda
Ubutumwa Lt. Muhoozi agenera abagerageza gutera Uganda

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza
    Birababaje kuba muhozi agifite ubugoryi bungana butya! Mumutwe we aracyakolonijwe n’abongereza kugera aho aribo afata nk’Imana ya Uganda

    1. Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza
      Kuba yarize I Sandhust Military Academy,ntibivuga ko igisirikare cya Uganda kidashobora gutsindwa.Azabaze Habyarimana,Kadafi,Mobutu,Idi Amin,Sadam Hussein,etc…Nubwo bari bafite igisirikare gikomeye cyane,batsinzwe nk’abadahari.Uyu musore namenye ko Museveni,kubera ko asigaye ari Dictator kimwe na ba Mobutu na Kadafi,ntabwo igisirikare n’abaturage bakimukunda nka kera.Ikindi kandi uyu musore nareke kurata intambara.Aho gukemura ibibazo irabitera.Niyo mpamvu imana itubuza kurwana.

    2. Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza
      Kuba yarize I Sandhust Military Academy,ntibivuga ko igisirikare cya Uganda kidashobora gutsindwa.Azabaze Habyarimana,Kadafi,Mobutu,Idi Amin,Sadam Hussein,etc…Nubwo bari bafite igisirikare gikomeye cyane,batsinzwe nk’abadahari.Uyu musore namenye ko Museveni,kubera ko asigaye ari Dictator kimwe na ba Mobutu na Kadafi,ntabwo igisirikare n’abaturage bakimukunda nka kera.Ikindi kandi uyu musore nareke kurata intambara.Aho gukemura ibibazo irabitera.Niyo mpamvu imana itubuza kurwana.

  2. Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza
    Birababaje kuba muhozi agifite ubugoryi bungana butya! Mumutwe we aracyakolonijwe n’abongereza kugera aho aribo afata nk’Imana ya Uganda

  3. Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza
    He is stil a primary soldier and what he says is primarish

  4. Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza
    He is stil a primary soldier and what he says is primarish

  5. Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza
    ahaaaa, umwana.com,iyo imbwa ibwaguriye mukiraro ntabwo ibibwana bihinduka inyana.

  6. Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza
    ahaaaa, umwana.com,iyo imbwa ibwaguriye mukiraro ntabwo ibibwana bihinduka inyana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *