Depite uhagarariye Makindye West, Allan Ssewanyana, ukomoka mu ishyaka NUP rya Bobi Wine (bari kumwe mu ifoto iburyo), yashinjwe iterabwoba nyuma y’inyandiko y’ibirego yahinduwe n’umuyobozi w’ubushinjacyaha yakuyemo nyakwigendera Muhammad Ssegirinya.
Ku wa Mbere, Ssewanyana, hamwe na Mike Sserwadda, Jackson Kanyike, Bull Wamala, na John Mugerwa, bagejejwe imbere y’umucamanza Alice Komuhangi Khauka, wabasomeye ikirego gishya bashinjwa.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego, Ssewanyana aregwa icyaha cyo gufasha no gushyigikira iterabwoba nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Chimpreports ikomeza ivuga.
Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya Mutarama na Kanama 2021, mu turere twa Rakai na Masaka muri Kampala, Ssewanyana, wari witwaje intwaro kandi agamije gutera ubwoba igice cy’abaturage kubera impamvu za politiki, imibereho, cyangwa idini, yagize uruhare rutaziguye cyangwa yabaye icyitso mu iyicwa rya Kizza Mugerwa, Sulaiman Kakooza, na Tadeo Kiyimba ndetse no gushaka kwica Ronald Sebyoto, bose batuye mu Mudugudu wa Ssettaala.
Umushinjacyaha wa Leta, Richard Birivumbuka, yasabye urukiko guhamya abaregwa ibyaha by’ubwicanyi, gushaka kwica, no gufasha mu iterabwoba. Icyakora, Umucamanza Komuhangi yavuze ko urukiko ruzasuzuma ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha kandi ko ruzatanga icyemezo muri Kanama.
Ibirego bishya biregwa Allan Ssewanyana bije nyuma y’uko uyu ashinje umudepite mugenzi we, Mathias Mpuuga kuba yarateguye ifatwa rye muri urwo rubanza.


