Ibi ni ibyatangajwe na Vital Nshimirimana, umuyobozi wa FORSC ( Forum for Strengthening the Civil Society) , akaba avuga ko ibiganiro bihuza Abarundi birimo kubera muri Tanzaniya nta cyo byageza ku bahanganye bagamije gukemura amakimbirane, ahubwo ko ari nko kugosorera mu rucaca.
Vital avuga ko Nkurunziza bafata nka nyirabayazana w’ibibazo Abarundi bafite adashaka umuntu umuvuguruza, ko akeneye ukorera mu kwaha kwe.

Ati: “ icyo Perezida Nkurunziza ashaka ni ibiganiro by’iwe imbere umuntu yakwita ko ari ibye bwite, kuko ni nko kwiganiriza…arashaka gushyikirana n’abantu badashobora kumuhindura”.
Muri ibi biganiro bamwe bafata nkaho ntacyo bizageraho, ntabwo byatumiwemo impuzamashyaka CNARED, ihuriwemo n’abarwanya Nkurunziza benshi kandi bafite n’imbaraga cyane muri politiki.
N’ubwo bivugwa ko kuba CNARED itaratumiwemo ko bishobora gutuma ibiganiro bitagera ku ntego nyayo, Leta y’u Burundi yo ivuga ko itagombaga gushyikirana nabo kubera ko ibashinja gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano bimaze iminsi bikorwa mu gihugu.
Ku ruhande rwabo nabo bakaba bashinja Leta gufata ibirwanisho ikabihereza insoresore z’Imbonerakure zo mu ishyaka CNDD FDD ndetse ko arizo zirirwa zica abaturage batavuga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri manda ya 3.
Vital avuga ko abahuza mu biganiro bakwiriye kumenya neza ko icyatumye Leta y’u Burundi yanga kuba yagirana ibiganiro n’amashyaka ayirwanya amwe akubiye muri CNARED ari uko yagiye agaragaza ko Nkurunziza yiyamamaje bihabanye n’amasezerano y’i Arusha, ibyo bakaba barabigaragaje banigaragambya, ibi ngo bitandukanye n’ibyo bashinjwa by’ubugizi bwa nabi.
Alain Nyamitwe, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga aganira na VOA, yagize ati: “ Guverinoma yacu yafunguye amarembo yemera gushyikirana n’imitwe yose ya politiki igamije amahoro,…ntabwo tuzemera gushyikirana n’abo twakita ko ari imbarutso y’ibibazo”.
Abatavuga rumwe na Leta nabo bakaba bayishinja kwica abaturage batagira ingano babaziza kwanga gushyigikira Nkurunziza kuri manda ya 3 ubu amaze umwaka ayobora ariko abantu bicwa hirya no hino mu gihugu.
Ibiganiro byatangiye ku wa 21 Gicurasi bikaba biteganyijwe ko bisozwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


