GettyImages-2196265282-1320x880 (1)

Urukiko rwa ICC mu marembera

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi, rurasa n’ururi mu marembera nyuma y’ibihano rwafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwafatiye ibihano ICC, by’umwihariko Umushinjacyaha Mukuru wayo, Karim Khan.

Byari nyuma y’uko mu Ugushyingo 2024 ruriya rukiko rusohoye impapuro zo guta muri yombi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha,ICC, rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ndetse na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu rubashinja gukorera ibyaha by’intambara byibasiye abaturage bo muri Gaza.

Ibiro Ntaramakuru The Associated Press by’Abanyamerika, biravuga ko kubera ibihano bya Trump kuri ubu akazi muri ICC gasa n’akahagaze.

Ni nyuma y’uko Konti ya Email ya Karim Khan ifatiriwe na Sosiyete ya Microsoft ku buryo atashobora gusoma cyangwa kohereza ubutumwa, ndetse amakuru anavuga ko Konti ze za Banki zamaze gufatirwa na leta y’u Bwongereza.

AP kandi ivuga ko abakozi ba ICC bamaze kubwirwa ko nihagira uwibeshya agakandagira muri Amerika azahita atabwa muri yombi.

Hejuru y’ibyo ni uko imwe mu miryango itegamiye kuri leta yahise ihagarika gukorana na ruriya rukiko.

Kuri ubu abakozi ba ruriya rukiko baravuga ko muri iki gihe bakomerewe no gukora akazi k’ibanze kubera biriya bihano.

Umuyobozi ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga mu muryango Human Rights Watch, Liz Evenson, avuga ko ibihano Amerika yafatiye ICC “bizatuma abagizweho ingaruka n’ibyaha batabona ubutabera.”

Perezida wa ruriya rukiko, Tomoko Akane, we avuga ko biriya bihano “bigize igitero ku bihugu binyamuryango bya ICC” ndetse no ku iyubahirizwa ry’amategeko, ku buryo amamiloyoni y’abagizweho ingaruka n’ibyaha batabona ubutabera.

Urukiko rwa ICC rwashinzwe muri 2002 nyuma y’amasezerano arushyiraho yashyiriweho umukono i Roma mu Butaliyani.

Uru rukiko icyakora rwakunze kunengwa kwibasira Abanyafurika ariko rwagera ku bantu bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi rukaruma ruhuha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *