Kuri uyu wa gatanu Mashami Vincent utoza ikipe y’igihugu Amavubi, yahamagaye abakinnyi n’ikipe ya CHAN yitegura imikino ibiri ya gicuti, harimo uwa Cameron na Les Diables rouges ya Congo Brazzaville.
Ni mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN Amavubi agomba kwitabira, rizabera muri Cameroun muri Mata uyu mwaka .
Abakinnyi 28 Mashami yahamagaye barimo Sugira Ernest wa Rayon Sports waherukaga muri iyi kipe ayihesha itike ya CHAN ubwo yasezereraga ikipe y’igihugu ya Ethiopia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Iyi kipe irimo n’abakinnyi bahamagawe bwa mbere nka Bukuru Christophe umaze iminsi yitwara neza muri APR FC, Twizerimana Martin Fabrice wa Kiyovu SC ndetse n’umunyezamu Habarurema Gahungu wa Police FC.
Uwatunguranye muri iyi kipe ni umuzamu Kwizera Olivier wa Gasogi United wahamagawe, nyamara Rwabugiri Omar wa APR FC akajya ku rutonde rw’abagomba gutegereza.
Uretse abakinnyi bahamagawe, hanashyizweho abungiriza b’umutoza Mashami Vincent barangajwe imbere na Alain Kilasa usanzwe atoza Rayon Sports kimwe na Habimana Sosthène.
Biteganyijwe ku iyi kipe izatangira imyitozo kuwa mbere tariki ya 17 Gashyantare aho bazakora iminsi ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroon tariki ya 19 uko kwezi.




2 Responses
Sugira Ernest yagarutse mu kipe y’igihugu Amavubi
tuzatsindape
Sugira Ernest yagarutse mu kipe y’igihugu Amavubi
tuzatsindape