Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi Reverien Ndikuriyo avuga ko urubyiruko rugiye gutangira guhabwa imyitozo ya Gisirikari mu rwego rwo gufasha igisirikari cy’Uburundi mu kwita ku mutekano w’igihugu.
Ni mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no kwita k’umutekano n’imbibi z’igihugu cy’u Burundi aho urubyiruko rwose rw’igihugu rubyifuza kandi rubishoboye rugiye gutangira guhabwa iyo myitozo ya gisirikare, nyuma y’imyitozo urwo rubyiruko rukazafasha ingabo z’u Burundi igihe cyose bikenewe.
Ibi umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri k’ubutegetsi mu Burundi Reveriyano Ndikuriyo yabitangaje ubwo yari muri Campain y’iri shyaka rya CNDD-FDD yabereye mu Ntara ya Burunga Tariki 17 Gicurasi 2025 ku kibuga cyitiriwe Nkurunziza Peace Park Complexe.
Yagie ati:”Urubyiruko rwose rwo mu Burundi rubishoboye, rubyifuza kandi kandi rubyiyumvamwo ruhamagarirwa kwitabira itangazo ribahamagarira kwinjira mu rwego rushya rw’umutekano rugamije gushyigikira ingabo z’u Burundi bita FRAD”(Force de Réserve et d’appui au Développement).
Nkuko byemejwe n’itegeko ry’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye ryo kuwa 8 Rusama 2025, urwo rwego rushyashya ruzaba rugamije kunganira igisirikari cy’u Burundi FDND mu by’umutekano rukazaba ruyobowe na Gen Major Ignace Sibomana.


