Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko ku wa Gatandatu, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zavuye agahigo ko kugira Ubushyuhe bugera kuri degere selisiyusi 51.6 ku munsi wa kabiri wikurikiranye muri uku kwezi kwa Gicurasi.
Ibiro byavuze kuri X, ko kuwa Gatandatu ubushyuhe bwiyongereyeho 1.2C ugereranyije n’ubushyuhe bwanditswe ku wa Gatanu mu Mujyi wa Abu Dhabi.
“Ubushyuhe bwo hejuru bwanditswe mu gihugu muri iki gihe ni 51,6C muri Sweihan (Al Ain) saa 13h45 za UAE (0945 GMT).”
Ibiro bishinzwe ikirere bivuga ko ubwo bushyuhe bwombi bwarenze agahigo ka degere selisiyusi 50.2 ubushyuhe bwagezeho muri Gicurasi 2009.
Iki gihugu cy’ubutayu, kuri mu bya mbere byohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga ku Isi, kiri muri kamwe mu turere dushyuha cyane ku Isi kandi kikaba kibangamiwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere.
Abahanga mu bya siyansi berekanye ko ubwo ubushyuhe bwinshi bugaruka ari ikimenyetso cyerekana imihindagurikire y’ikirere kandi ko ubwo bushyuhe bugiye kuba bwinshi, igihe kirekire kandi bukabije.
Umubare w’iminsi yubushyuhe wikubye hafi kabiri ku Isi yose mu myaka mirongo itatu ishize. Ubushakashatsi bwakozwe na Greenpeace 2022 bwerekana ko Uburasirazuba bwo Hagati bwugarijwe cyane n’ibura ry’amazi n’ibiribwa ndetse n’ubushyuhe bukabije bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.


