kabuya-et-kabila-jpg_copy_1000x720

Kabila twari tubizi ko ari Umunyarwanda: Umuyobozi w’ishyaka rya Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yibasiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu kugeza agaragaje ko atari umunye-Congo.

Kabuya yasubizaga Kabila, ku ijambo uriya wayoboye RDC imyaka 18 aheruka kugeza ku banye-Congo.

Kabila mu ijambo rye yagaragaje ko imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi ari yo mpamvumuzi y’uruhuri rw’ibibazo byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kabuya mu ijambo yavuze kuri iki Cyumweru, yerekanye amashusho agaragaza urugomo inzego z’umutekano za RDC zagiye zikorera abanye-Congo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kabila, rurimo urwakozwe mu gihe cy’imyigaragambyo yabaye hagati ya 2016 na 2018; mu rwego rwo kugaragaza ko “Kabila nta somo afite yaha Tshisekedi ku bijyanye na demukarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Kabuya kandi yihenuye kuri Joseph Kabila mu myaka yashize wagiye amwakira iwe, avuga ko kuba baragiye bahura nta rukundo yari amufitiye kuko yari azi neza ko uwo bari kumwe ari “umwanzi” ndetse n’Umunyarwanda.

Yagize ati: “Nigeze kubabwirira hano ko Kabila ari ‘sĂ©rieux’, ariko bwari buryo bwo kumwagaza…twasangiye na we tunabana na we. Twafashe icyemezo kigoye cyo kujya iw’umwanzi. Nabanye na we i Kingakati no muri GLM, ibyo byose si uko twamukundaga, twari tubizi neza ko turi gushyikirana n’Umunyarwanda.”

Kabuya yunzemo ko igishimangira ko Joseph Kabila ari Umunyarwanda, ari uko ijambo aheruka kuvuga “ryatambukijwe imbonankubone kuri Televiziyo y’Igihugu y’u Rwanda.”

Si ubwa mbere Joseph Kabila yitwa Umunyarwanda n’abatavuga rumwe na we, kuko abenshi mu banyapolitiki batamwumva muri RDC bakunze gukoresha iyi turufu mu rwego rwo kumwangisha abanye-Congo.

Aba barangajwe imbere na Etienne Tshisekedi wa Mulumba usanzwe ari umubyeyi wa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi uyoboye RDC muri iki gihe, wakunze gukoresha iriya turufu mbere y’uko apfa.

Muri 2019 ubwo Kabila yaganiraga n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yasubije abamwita Umunyarwanda, avuga ko “undusha kuba Umunye-Congo, ukunda igihugu kundusha, uwo ntabaho. Data yahoraga atubwira ubudasiba ko ikintu cy’ingenzi ari urukundo rw’igihugu cyawe, ibindi ni inyongera.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *