Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yakubiswe urushyi na Madamu we Brigitte ubwo aba bombi barimo batongana.
Macron yahuriye na ririya sanganya muri Vietnam, aho we na madamu we batangiriye uruzinduko bari kugirira mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umugabane wa Aziya.
Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana Perezida w’u Bufaransa akubitwa urushyi na Madamu we, ubwo bari mu muryango w’indege bitegura gusohoka.
Ni amashusho yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Hanoi.
Ubwo aya mashusho yatangiraga gusakara Perezidansi y’u Bufaransa yayamaganiye kure ivuga ko ari amahimbano, gusa ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byemeje ko ari aya nyayo.
Umwe mu bantu utatangajwe amazina wari kumwe na Macron, yavuze ko mbere y’uko Brigitte amukubita bari babanje gutongana.
Emmanuel Macron w’imyaka 47 y’amavuko, abana nk’umugabo n’umugore na Brigitte wahoze ari umwarimu we kuva muri 2007.
Brigitte Macron afite imyaka 72 y’amavuko, ibisobanura ko arusha umugabo we 25 yose.
Kuva aba bombi batangira kubana bagiye bavugwaho inkuru zitandukanye, zirimo no kuba Brigitte yaba yaravutse afite igitsina gabo.



One Response
Yakubise bucura bwe ntaribi. umukecuru akebura umwana😭