Igisirikare cya Uganda cyahagaritse ubufatanye bwa gisirikare bwose n’u Budage nyuma yo gushinja Ambasaderi wabwo i Kampala uruhare mu “bikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi”.
Kuri uyu wa Mbere ariko, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Berlin yavuze ko ibyo birego “bitumvikana kandi nta shingiro bifite” babyamaganye bakomeje.
Umuvugizi yanze kugira byinshi atangaza ku miterere y’ibyo birego.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Chris Magezi, na we nta yandi makuru arambuye yatanze mu itangazo yashyize ahagaragara kuri X ku Cyumweru, usibye kuvuga ko iki cyemezo ari igisubizo kuri “raporo z’ubutasi zizewe” bafite.
Ku Cyumweru kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yanditse mu bundi butumwa butandukanye kuri X, ko igisirikare gifitanye ibibazo na Ambasaderi Mathias Schauer “nk’umuntu” ku giti cye.
Kainerugaba ati: “Ntabwo yujuje ibisabwa ngo abe muri Uganda. Ntaho bihuriye n’abaturage b’u Budage bw’igihangange.”
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ntiyashoboye kuboneka kugira ngo agire icyo abivugaho ubwo Reuters yatandikaga iyi nkuru.
Magezi nta bisobanuro birambuye yatanze ku bufatanye bwa gisirikare bwari buriho hagati ya Uganda n’u Budage. Umuvugizi w’u Budage ku ruhande rwe yavuze ko nta bufatanye bwa gisirikare bwariho bwemeranyijwe hagati y’ibihugu byombi.
Ikizwi cyo, Uganda ifite ingabo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe Kubungabunga Amahoro muri Somaliya, ikaba iterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, u Budage bubereye umunyamuryango.


