RDC: Umucamanza wakatiye Moise Katumbi yahishuye ko yashyizweho igitutu

Sangiza iyi nkuru

Umucamanzakazi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yashyizweho igitutu n’inzego z’ubutasi ngo akatire umunyapolitiki, Moise Katumbi. Uyu munyapolitiki akaba yarakatiwe imyaka 3 y’igifungo adahari nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugurisha umutungo utari uwe

Uyu mucamanza witwa Chantal Ramazani, kuri ubu uri mu bwihisho, avuga ko icyari kigamijwe ari ukubuza Moise Katumbi kuziyamamariza kuyobora Congo mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2016. Inzego z’ubutasi za Congo ariko zo zirahakana ibyo zivugwaho.

CoXPxOUW8AEOJFu
Umucamanza Chantal Ramazani hagati

Moise Katumbi w’imyaka 51 kuri ubu arabarizwa hanze ya Congo nyuma yo gusohoka mu gihugu agiye kwivuza muri Gicurasi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu ibaruwa yohererejwe perezida, abanyapolitiki n’imiryango itandukanye, umucamanza Ramazani yatangaje impamvu Katumbi atigeze yigwaho mu rukiko.

moise-katumbi

Yavuze ko icyari kigambiriwe muri uru rubanza ari ukwitambika ahazaza ha Moise Katumbi muri politiki kandi ko yatewe ubwoba abwirwa ko azakurwa ku kazi ke yareba nabi akanafungwa mu gihe Moise yaba adahamijwe icyaha. Nyuma yo kohereza iyi baruwa uyu mucamanzakazi akaba yarahise ajya mu bwihisho.

Umunyamakuru wa BBC, Maud Jullien, uri i Kinshasa, avuga ko Moise Katumbi agaragara nk’ukunzwe mu bazahatanira kuyobora igihugu ndetse akaba ateganya kugaruka muri Congo vuba mbere yo ku Cyumweru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *