USA: Intambara y’amagambo ikomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Trump na Clinton

Sangiza iyi nkuru

Muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika urugamba rwo kwiyamamariza uzegukana umwanya wo kuyobora imwe mu Nzu zitavogerwa kw’Isi ” The White House ” rurakataje ariko benshi bakomeje gutangazwa n’intambara y’amagambo iri hagati y’abahanganye.
donald-trump-hillary-clinton
Ni nyuma yaho Ishyaka ry’abagendera kuli Repubulika ritoranyirije Bwana Donald Trump, ngo azarihagararire , Aba Demokrate nabo ubu bamaze guhitamo Clinton ngo azabahagararire nyamara si uguterana amagambo ubu birashyushye.
Trump yatangiye agirango nibisanzwe birangira bihindutse intambara y’amagambo, buri umwe wese akurura yishyira.
Kugirango umuntu abyumve neza twakagombye kurebera hamwe icyo twakwita “Ingorane nyamukuru buri wese mu biyamamaza yishangije muri aya matora “.
-Donald Trump abatari mu ruhande rumwe nawe batangiye bamushinja amagambo akaze kandi yuzuye urwango afitiye abatari Abanyamerika .
-Hillary Clinton we yatangiye agaragara nk’indangare yatumye Amerika ihinduka akajagari ndetse bikayiviramo gusuzugurika kubera kwandagaza amadosiye!
Uko byagenda kwose rero uku gusenyana kwa hato na hato kwa buri ruhande kuzahoraho muri iri hatanwa riganisha k’uzaba Perezida Wa Amerika mu matora yo ku wa 8 Ugushyingo 2016.
Donald Trump rero ejo yikomye bikomeye mukeba we Hillary Clinton maze bituma ashaka kumwangisha Abanyamerika, aho yatuye akavuga ko Uburusiya bushatse bwahururana n’Intasi zabwo zose bakitwarira amabanga akomeye ya Amerika kuko yandagaye hose!
Iri jambo ryababaje Abanyamerika batari bake yemwe Madame Hillary yarishubije arakaye cyane aho yagize ati :
“Muhore munyumvire amagambo ya Donald Trump , Umugabo wiyita umunyapolitiki udashyira mu gaciro , akitwaza amatora agasaba Serivise z’amahanga kugaba ibitero by’ubitasi Ku gihugu cye ”
Ibintu bisa no gukwegera akaga Ku gihugu cya Amerika Ku nyungu ze bwite.
Hillary Clinton akimara gusohora aya magambo , Bwana Jason Miller ,umuvugizi Wa Donald Trump yahise amwamagana avuga ko Donald Trump ari umunyabwenge ukomeye adashobora gukangurira Uburusiya kuneka Amerika ko ahubwo yakeburaga FBI kwihatira gukora iyo bwabaga ngo Emeyilu 30.000, Hillary Clinton yanze gutanga azite ize bwite nazo bazimwake zijye hamwe n’izindi.
Donald Trump ariko ntiyashizwe kuko yahise atangaza ko Uburusiya bwifashishije urubuga Wikileaks bwashoboye gushyira hanze amadosiye y’ibanga ya Amerika kugirango burangaze abakandida biyamamaza, ko kandi Emeyilu za Hillary Clinton zabaye umusemburo mu gutiza umurindi iki kibazo.
Ni muri urwo rwego uwari Umukuru w’Ishyaka ry’Abademukarate Madame Wasserman Schultz aherutse kwegura aho yanavumbuwe ko aho kuba nk’udafite aho abogamiye mu matora y’ibanze yabanje kubera mu mashyaka imbere.
Uyu mudamu ngo yabogamiye ku ruhande rwamamazaga Madame Hillary akihatira gusenya Bernie Sender biyamamazaga hamwe kandi nk’umuyobozi ntiyari akwiye kubogama ariko nawe byamuviriyemo kwegura .
Benshi mu bikomerezwa muli Politiki ya Amerika bagize icyo bavuga ku magambo ya Donald Trump
Sergei Lavrov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya yatangaje ko Trump ashobora gusetsa uwo ari we wese kuko yigaragaza nk’umugabo ujagaraye .
Reuters dukesha iyi nkuru ikomeza igaragaza n’abandi barimo nka Leon Panetta wahoze ayobora Ibiro by’Ubutasi bya Amerika CIA aho atariye iminwa avuga ko Donald Trump uretse kuba yaba Perezida wa Amerika no kuba iri ku rwego rwo kugirwa umukandida w’Ishyaka rikomeye ry’Abarepubilikani ari igisebo kuri Amerika .
Ntihaciye 2 ariko Donald Trump atunze mu ry’ushinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza avuga ko atahamagariye Uburusiya kuneka Amerika ko ahubwo yatungiraga agatoki FBI aho Emayili za Madame Hillary Clinton 30.000 zarigitiriye .
Robby Mook, ni Umuvugizi w’itsinda ryamamaza Madame Hillary Clinton we ubwo yari Philadelphie yavuze ko Donald Trump akwiye kubona Amerika nk’igihugu cy’igihangange kandi kidakwiye kuririra ishyanga aryo ari ryo ryose ku isi .
Adam Schitt ahagarariye Itsinda rishinzwe Komisiyo y’Ubutasi mu Nteko Ishinga amategeko ya Amerika mu ruhande rw’Abademorate “Iki nikimwe mu bimenyetso simusiga by’uko Donald Trump akoresha amafranga ya Kremilin ariyo Perezidansi ya Russia ati : Baramukoresha kandi bafite uko bamwishyura.
Pence Gaver Guverineri Wa Leta ya Indiana wiyamamazanya na Donald Prince watoranirijwe kuzamubera Visi Perezida, yavuze ko yaba Hillary Clinton cyangwa Donald Trump ibyo bagomba kumenya ni uko Amerika ari igihugu cyabo nta kindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugène David/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *