6bb5d5db-934c-46fc-bd0d-e10b907b1ff5.jpg

Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo

Sangiza iyi nkuru

Umushoferi utwara ikamyo utamenyekanye amazina, yashimwe n’abatari bake nyuma yo kurokora ubuzima bw’abatari bake bashoboraga kwicwa n’ikamyo atwara ubwo yari Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 18 Gashyantare ni bwo uyu mushoferi utwara ikamyo y’uwitwa Paiti yakoze ibisa nk’igitangaza.

Ababonye ibyakozwe n’uyu mushoferi babwiye Bwiza.com ko shoferi yari yaparitse iriya kamyo kuri Sitation nshya ya Meru iri ku muhanda ujya Kimisagara uvuye Nyabgogo, hanyuma bikarangira ihirimye. Umushoferi yari yagiye kunywa icyayi muri cantine iri hafi aho.

Iyi kamyo yashoboraga guhitana ubuzima bw’abamotari n’abacuruzi b’amayinite ya terefoni bari hafi aho, ariko Umushoferi ahitamo kuyinjiramo igenda ayihagarika itarabageraho.

Bamwe mu baganiriye na Bwiza.com babonye biriya biba, bavuze ko kuba iriya kamyo itarishe abantu ari ubuhanga bw’umushoferi, ariko nanone bikaba Ubuntu bw’Imana yakinze akaboko.

Hari uwagize ati” Imana yahereye ku ngingo imwe yonyine yo kuba yemeye kujya mu modoka iri kwaka, agira ngo arengere abantu bari bari hepfo. Kuko na we iyo igwa yari kumwica. Ni ubutwari rwose buhagije Chauffeur akoze kuko ababikora ni bakeya.”

Undi na we ati” Kuba nta muntu yagonze, kuba nta gikorwa remezo yangije, na we ntagire icyo aba ntagire igisebe ni Imana yahabaye.”

6bb5d5db-934c-46fc-bd0d-e10b907b1ff5.jpg
Habuze gato ngo ikamyo igwire abari munsi y’umuhanda

Bivugwa ko impamvu iriya modoka yasundutse ari uko umushoferi wayo yari atayiparitse neza.

Mu masaha y’umugoroba ni bwo iriya modoka yavanwe aho yari yaguye ikuruwe n’amakamyo abiri, nyuma y’uko nyirayo yanze ko ikururwa na ‘Break down’ bari bazanye avuga ko itayishobora.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    umushoferi yitwa AMANI akaba
    umunyarusizi uyu muzi nakera kubinyabiziga arebaho kbsa

  2. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    umushoferi yitwa AMANI akaba
    umunyarusizi uyu muzi nakera kubinyabiziga arebaho kbsa

  3. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Umushoferi yakoze amakosa guparika imodoka akayivamo adashyizemwu hand brake cyangwa se ngo ayitege ikigingi. Naho kuyijyamo akayihagarika byo byari ngombwa kuko iyo igira icyo yangiza yari kubibazwa

  4. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Umushoferi yakoze amakosa guparika imodoka akayivamo adashyizemwu hand brake cyangwa se ngo ayitege ikigingi. Naho kuyijyamo akayihagarika byo byari ngombwa kuko iyo igira icyo yangiza yari kubibazwa

  5. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    yewee ni ibitangaza kuko nange bayihakuye mpari ark shauffeur ni umuhanga kbx
    kuko n’ubwo Imana yahabaye shauffeur ntabwoba yarafite.

  6. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    yewee ni ibitangaza kuko nange bayihakuye mpari ark shauffeur ni umuhanga kbx
    kuko n’ubwo Imana yahabaye shauffeur ntabwoba yarafite.

  7. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Imana niyo nkuru!

  8. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Imana niyo nkuru!

  9. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Imana niyo nkuru yo yashoboje umushoferi guhagarika ikamyo itarahitana ubuzima bw’abantu.

  10. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Imana niyo nkuru yo yashoboje umushoferi guhagarika ikamyo itarahitana ubuzima bw’abantu.

  11. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Shoferi Imana iguhe imigisha kandi Imana yaturindiye abanyarwanda NATO ihabwe icyubahiro.

  12. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Shoferi Imana iguhe imigisha kandi Imana yaturindiye abanyarwanda NATO ihabwe icyubahiro.

  13. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Uyu mushoferi Ni intwari kabsa

  14. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Uyu mushoferi Ni intwari kabsa

  15. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Uyu mushoferi Ni intwari kbsa

  16. Nyabugogo : Umushoferi yakoze gikomando arokora ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
    Uyu mushoferi Ni intwari kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *