perezida_kagame_na_tokayev_baganiriye_ku_bufatanye_bw_u_rwanda_na_kazakhstan-b7643

Perezida Kagame yasabye Tokayev kuzasura u Rwanda 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, yahaye ubutumire mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev bwo kuzasura u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu ari i Astana muri Kazakhstan, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya.

Kuri uyu wa Kane we na mugenzi we bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo; mbere yo kuyobora umuhango u Rwanda na Kazakhstan byasinyaniyemo amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye isinywa ry’ariya masezerano, Perezida Paul Kagame yasabye Tokayev ko na we yazasura u Rwanda.

Ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nishimiye kuba hano, ndetse turizera ko umunsi umwe tuzabakira mu Rwanda vuba. Muhawe imaze!”

Mu kiganiro cyakurikiye isinywa ry’amasezerano abayobozi b’u Rwanda na Kazakhstan bahuriyemo, Perezida Kagame yashimye intambwe Kazakhstan imaze gutera mu iterambere, ashimangira ko u Rwanda rwishimira kuba umufatanyabikorwa wayo.

Yagize ati: “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa n’inshuti. Mu Rwanda, tuzi ko iterambere ryubakira ku miyoborere myiza no gukorana n’abafatanyabikorwa bakwiye. Ni yo mpamvu turi hano.”

Perezida Tokayev we yagaragaje ko u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa bizewe ku mugabane wa Afurika, kandi ko Kazakhstan ishaka kongerera imbaraga ubufatanye igirana na rwo.

Ati: “Dufata u Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa bizewe muri Afurika kandi dushaka kongerera imbaraga ubufatanye bwacu. Inama y’uyu munsi ifite igisobanuro gikomeye. Mu biganiro byo kongerera imbaraga ubufatanye, twagiranye amasezerano arimo ayo gukomeza ibiganiro bya politiki.”

Biteganyijwe ko muri Kazakhstan Perezida Kagame kuri uyu wa Kane azanahitabira inama y’ihuriro mpuzamahanga rya Astana, akaba azageza ijambo ku bazaryitabira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *