Ndikumana Hamad uzwi nk’ umukinnye wakinnye mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma akaza no kuyibera kapiteni ngo arambiwe kumva uwo ari we wese wiha kugarura iby’umubano yagiranye na Oprah (Irene Uwoya) bibanda ku bibi byawuranze bakirengagiza ibyiza.
Mu mwaka wa 2009, Katauti na Oprah basezeranye kuzabana mu bibi no mu byiza ubukwe bwabo bubera i Dar-es-salaam butwara agera kuri miliyoni 80 z’amashiringi, buvugisha amangambure abatari bake bavuga ko imitegurire yabwo yari ihenze bakavuga ko byasaga nk’isesagura.

Ubusanzwe Oprah azwi na benshi muri filimi zo muri Tanzaniya akaba afitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 7 na Ndikumana Hamad [Katauti] usigaye ukinira ikipe y’i Rusizi, benshi bakomeje kugenda bavuga ko batandukanye burundu aho kuba ku mpamvu z’akazi rimwe na rimwe Katauti akanyuzamo akajya gusura umwana we muri Tanzaniya.
Oprah, aheruka mu Rwanda muri 2014 aho yari yaje gusura umugabo we Katauti, icyo gihe bakaba baragiranye ibihe byiza banashimangira ko urukundo rwabo rwashinze imizi.
Icyo gihe Oprah yatangaje ko atigeze atandukana n’umugabo we Ndikumana Hamad Katauti, kandi ko babanye neza cyane, we akaba atajya aha umwanya amagambo y’abantu kuko amaze kubimenyera kandi abantu bakaba bavuga ibyo bashaka.
Aya magambo yayavuze mu buryo bwo kwereka abivugiraga ibyo bishakiye by’uko umubano wabo wajemo agatotsi ko ntaho bihuriye n’ukuri.

Byatangajwe kenshi ko Kataut yafuhiraga cyane umugore we , ngo niyo mpamvu yahoraga hafi ya telefone igendanwa y’umugore we acungana na ‘SMS zinjiraga iyo hazaga ubutumwa bugufi muri telefone bw’urukundo buturutse ku bandi bagabo ubwo imirwano yaratangiraga! Irene Uwoya yigeze gutangaza ngo Hamad Katauti afuha birenze urugero.
Inshuro nyishi Irene Uwoya yakundaga kuvuga yuko gushakana na Katauti Ndikumana Hamad bimubangamira mu kazi ke, ndetse no gusohoka mu tubyiniriro nkuko byari bisanzwe bitamushobokera kandi ko kugengwa umunsi ku munsi bimubangamira. Ibi bisesengurwa nk’intandaro yo gushwana kwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


