Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020, Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Niboye, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Bizimana Claude yishwe n’umuriro uva mu rutsinda rw’amashanyarazi.
Amakuru dukesha umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Gorette avuga ko uyu musore yari kumwe na bagenzi be b’abafundi, umwe muri bo akora kuri uru rutsinga rwari hasi, ntiyagira icyo aba, Bizimana aramwigana umuriro uhita umufata, ahasiga ubuzima.
CIP Umutesi Gorette adutangarije ko umurambo wa Bizimana Claude watwawe ku bitaro kugira ngo ukorerwe ibizamini.
Mu izina rya polisi y’igihugu, arihanganisha umuryango wa Bizimana Claude, anaboneraho gusaba abantu kwitondera insinga z’amashanyarazi. CIP Umutesi kandi arasaba abaturage kumenyesha inzego zibishinzwe, zirimo n’iz’umutekano kuzimenyesha icyo babona cyahungabanya ubuzima bwabo na bangenzi babo.


