Polisi ya Uganda iri guhata ibibazo abagabo babiri kuri uyu wa Gatatu barogoye ikiganirompaka cy’abadepite, nyuma yo kuva mu byicaro byagenewe abashyitsi bakinjira mu nteko y’abadepite.
Itangazo ryasohowe na Sam Obbo, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, rivuga ko abagabo babiri: Datala Ssenjako na Charles Mirada bombi bafite imyaka 36 y’amavuko bamenaguye amatara maremare yo mu nteko, ku buryo abakurikiranaga ikiganiro cy’abadepite bikanze ko ari amasasu arashwe.
Obbo yavuze ko abadepite bajyaga impaka ku itangazo ryari ryasomwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutaka, Persis Namuganza, ubwo bariya bagabo barogoyaga ikiganiro cy’abagize inteko.
Itangazo rivuga ko “Bariya bagabo bagisimbuka aho bari bicaye, bavugije induru bavuga ko inteko ishinga amategeko yamunzwe na ruswa.”
Iperereza ry’ibanze rysgaragaje ko bariya bagaboin bombi bafite abari babatumye.
Si ubwa mbere mu nteko ishinga amategeko ya Uganda havuka imvururu. Urugero rwiza ni muri 2017 ubwo imigeri, ingumi, ibipfunsi no guterana intebe byavugaga hagati y’abadepite.
Ni nyuma y’uko Rebecca Kadaga iyobowe inteko ishinga amategeko yari ahagaritse abadepite 25 barimo Robert Kagulanyi[Bobi Wine] ndetse agasaba ko basohoka mu nteko, bikarangira abandi binangiye banga kugenda bityo hitabazwa inzego z’umutekano aba ari zo zibasohora.
Mu kwezi gushize na bwo abadepite babiri ba Uganda barwaniye mu nteko, biba ngombwa ko umwe ajyanwa kwa muganga yagizwe intere.


