Nyuma y’uko Koffi Olomide yirukanywe muri Kenya, Fally Ipupa agiye kuhataramira

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yuko umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide ahambirijwe n’Abanyakenya azira gukubita umubyinnyi we, mugenzi we Fally Ipupa agiye kumuzibira icyuho ataramira Abanyakenya.
Mu mpera z’icyi kimweru nibwo muri Kenya bitegura gutaramirwa umuhanzi ukomeye Fally Ipupa, nyuma yuko baherutse gutenguhwa na Koffi Olomide wakubitiye umubyinnyi we ku kibuga cy’indege agahita ahambirizwa.
fallyipupasexydance
Biteganyijwe ko uyu muhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azabanza gususurutsa abakunzi be mu gace ka Yaya I Nairobi mu nyubako ya Galana House kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Nyakanga 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Faustin Ipupa N’simba, bivugwa ko abakunzi b’umuziki we ari igitsina gore, ngo byitezwe ko indirimbo yabageneye yamaze kuzinonosora kandi indirimbo nyinshi zagiye zibica bigacika nazo zikaba zitezwe muri icyo gitaramo.
Kugeza ubu ndirimbo nka droit chemin, ndoki, peuple qui danse na Service nazo ziri ku rutonde rw’izo Ipupa azaririmba ndetse nta watinya kuvuga ko ziri mu zamugize uwo ari we nkuko Ghafla yabigarutseho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *