Urukiko Rukuru muri Uganda rwategetse kuri uyu wa 20 Gashyantare 2020, ko Dr. Stella Nyanzi, wari umushakashatsi akaba na mwarimu muri kaminuza ya Makerere yarekurwa nyuma yo gutsinda ubujurire ku cyaha cyo gituma Perezida Museveni n’umubyeyi we.
Amakuru ku ifungurwa ry’uyu mwarimu tuyakesha The Independent. Dr. Nyanzi yari yarakatiwe igifungo cy’amezi 18 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutukanira kuri murandasi tariki ya 1 Kanama 2019, gusa icyo kwibasira umuntu mu itumanaho cyo nticyamuhamye icyo gihe. Icyo gihe yavuze ko atazigera asaba imbabazi kandi ko byari kumushimisha n’iki cyaha cya kabiri iyo kimuhama kuko ngo yabikoze abigambiriye, yiyemeza guhangana Perezida Museveni yise ‘umunyagitugu’.
Dr. Stella Nyanzi azwiho imvugo z’amagambo akomeye, bamwe bafata nko gushira isoni. Tariki ya 16 Nzeri 2018, umunsi wakurkiye isabukuru y’amavuko ya Perezida Museveni, uyu mwarimu yashyize ku mbuga ze umuvugo, agaragaza ko Museveni yakabaye yarapfuye akivuka, ndetse avuga n’imyanya y’ibanga ya nyina wa Museveni witwaga Esteeri Kokundeka.
Dr. Stella Nyanzi yafunguwe gusa ngo hari ikindi cyaha akurikiranweho na none gisa n’ibi, kuko ngo na none yigeze gutuka Perezida Museveni.


