Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, barateganya gutanga udukingirizo tw’abagabo miliyoni 33 muri uyu mwaka wa 2020. Umubare w’udukingirizo tuzatangwa uyu mwaka wiyongereyeho miliyoni eshatu zatwo, ugereranyije n’Imana ushize ahari hatanzwe udukingirizo miliyoni 31.4. Udukingirizo dutangwa ku isi yose buri mwaka tubarirwa muri miliyoni 600. Mu tuzatangwa uyu mwaka harimo miliyoni enye zizatangwa n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya SIDA wari watanze udukingirizo miliyoni eshatu mu mwaka ishize. Amakuru y’ubwiyongere bw’udukingirizo tuzatangwa uyu mwaka, yemejwe na Dr. Placidie Mugwaneza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Kongera umubare w’udukingirizo bigamije kuziba icyuho cyagaragaye muri politiki yo kugeza udukingirizo kuri bose ndetse no gukemura ikibazo cy’umubare muto w’abadukoresha. Utu dukingirizo kandi ni igisubizo ku kibazo cy’inda zitateguwe mu bangavu kigihangayikishije igihugu, ku buryo habuze n’ingamba zihamye zo kugihashya burundu. Umuryango AFH ushinzwe kurwanya SIDA ukorera mu bihugu birenga 40 byo ku isi, uvuga ko n’ubwo u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guhashya icyorezo cya Sida, umubare w’abakoresha udukingirizo wagabanutse, cyane mu rubyiruko. Imibare igaragaza ko 3% by’abaturage babarirwa muri miliyoni 12 batuye u Rwanda babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, 90% bya bariya bantu bakaba bafata imiti igabanya ubukana kandi bakayihabwa ku buntu. Imibare yo mu 2018 igaragaza ko abarenga miliyoni 37.9 bafite virusi itera SIDA ku Isi. Muri bo abagera kuri 79% ni bo bazi uko bahagaze, 62% bafata imiti igabanya ubukana na 53% bafashe imiti igabanya ingano ya HIV kubera imiti ndetse bakaba bafite amahirwe make yo kwanduza abandi. Mu rwego rwo gukomeza guhashya iki cyorezo, Ikigo gishinzwe gucunga indwara no kuzirinda gutanga inama y’uko ibihugu bishyiraho gahunda ihamye yo kugeza udukingirizo ku bantu kandi bakoroherezwa kutubona. U Rwanda rusa n’urwateye intambwe mu kubahiriza uyu mwanzuro rushyiraho utuzu dutangirwamo udukingirizo, n’ubwo umubare watwo ukiri muto cyane mu bice by’icyaro.
Ati”Muri uyu mwaka, RBC ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo izakwirakwiza udukingirizo miliyoni 33″.
Cyakora cyo haracyari inzitizi ku bantu b’igitsina gore bagaragaza ko na bo bakwiye kugezwaho udukingirizo twabagenewe ngo kuko usanga umubare watwo ukiri muto cyane mu mavuriro rusange kandi hari ubwo biba ngombwa ko na bo badukenera.
Ikigo RBC kivuga ko mu mwaka ushize wa 2019 udukingirizo tw’abagore twatanzwe ari ibihumbi bine gusa mu gihugu hose, intego ikaba ari ugutanga byibura utubarirwa muri 5,000 nk’uko Dr. Mugwaneza yakomeje abisobanura.

4 Responses
2020: Udukingirizo miliyoni 33 ni two tuzatangwa mu Rwanda
Ni byiza ko abantu batarwara Sida cyangwa Abangavu batabyara.Ariko nk’abakristu,tujye twibaza uko Imana ibona gukoresha Kapote kugirango abantu batabyara ibinyendaro cyangwa batarwara Sida.Uburyo Imana yaduhaye ngo tubyirinde,ni “kureka ubusambanyi”.Imana itubuza gusambana ndetse ikavuga ko ababikora,kimwe n’abandi banyabyaha banga kwihana,izabarimbura ku munsi w’imperuka.Nta gushidikanya ko n’ababashyigikira babaha Kapote ariko bizabagendekera.Kapote zituma ubusambanyi bwiyongera.Nubwo abasambana banywa imiti ya Sida ntibapfe,ni hahandi Imana izabahanisha kubima Umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abantu bapfuye bumvira Imana.Uburyo Umukristu afasha abandi,ntabwo ari ukubaha Kapote,ahubwo ni gufata bible ukabereka uburyo birinda icyaha.Kapote ni intwaro bifashisha mu busambanyi.Bibabaza Imana cyane.

Umubare wutuzu dutangirwamo udukingirizo ni mucye koko none ababishinze batugeze nibura muri buri murenge cyangwa akagari kuko byagabanya umubare wa bangavu baterwa inda zitateguwe kndi ubukangurambaga bukomeze