Perezida Kagame yibukije abasoje kaminuza ko bagiye gupiganirwa imirimo mike ari benshi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Nyakanga, abanyeshuri basaga 8,500 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda bahawe impamyabumenyi zabo mu muhango wayobowe na perezida wa repubulika akaba ari ku nshuro ya mbere uyu muhango ubereye kuri Stade Amahoro abanyeshuri bose bahurijwe hamwe kuko ubusanzwe buri college yiteguriraga umuhango wayo.

CohRuYbUEAAxIId

Abanyeshuri bashimirwa muri uyu muhango ni abo muri za college : College y’Ubumenyi Rusange (CASS), College y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CAVM), College y’Imari n’Ubukungu, (CBE), College y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (CMHS), College y’Uburezi (CE) ndetse na College y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).

Mu 2014 ku nshuro ya mbere Kaminuza y’u Rwanda itanga impamyabumenyi, abazihawe basaga 5000. Mu mwaka ushize bageraga ku 8000 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe uyu mwaka wo basaga 8500.

28522593922_a60caacd48_z

Babiri mu bayirangijemo bazahabwa impamyabumenyi z’ikirenga [PhD], 324 bahabwe iz’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), mu gihe 687 bazahabwa impamyabumenyi z’amasomo bize nyuma yo gusoza ay’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (post-graduate), naho abagera ku 6365 bahabwe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors).

28596314476_99603b2c63_z

Ubwo yafataga ijambo, umukuru w’igihugu, Paul Kagame yabanje gusuhuza abari bateraniye kuri Stade Amahoro bose, ashimira abarimu n’abandi bakora imirimo itandukanye ifasha inyigisho ku kuba baragejeje aba banyeshuri barangije aho bageze, ndetse ashimira n’aba banyeshuri n’ababyeyi babareze bagakomeza kubashyigikira.

CohE7bxUsAAXwdX
Bamwe mu banyeshuri barangije binjira muri stade

Perezida Kagame yavuze ko icyo abanyarwanda bose bagamije ari ukubaka igihugu kandi ari urugendo buri wese akwiye kugiramo uruhare. Yabwiye aba banyeshuri ko banyuze muri kaminuza bagategurirwa uru rugendo bakaba bagomba kurugenda kandi bakazagezayo n’Abanyarwanda muri rusange.

CohHvEdVYAEtiky
Ababyeyi n’inshuti baje kubashyigikira

Kugirango igihugu cyiyubake bishingira ku baturage, ku bumenyi n’ubushobozi biyubakamo kugirango bahangane n’inshingano bafite babashe kuzisohoza neza. By’umwihariko ku Rwanda, perezida yavuze ko u Rwanda rwumva inshingano zarwo, aba banyeshuri barangije uyu munsi n’abandi barangije mbere yabo ndetse n’abazabakurikira bakaba bitezweho kuzageza u Rwanda ku majyambere rwifuza.

28012782303_f1a5673e99_z

Yababwiye ko nubwo barangije amasomo ubuzima butagiye koroha kuko hari ibindi bibategereje imbere bitandukanye n’ibyo bamaze kunyuramo n’ubwenge bwabo bwose. Yababwiye ko bazahanga n’ipiganwa hanze aha haba ku giti cyabo cyangwa ku gihugu ubwacyo.

lo

Yababwiye hari igihe bazapiganirwa ibintu bike kandi ari benshi babikenye, aho yavuze ko ku isoko ry’umurimo buri wese atabona imirimo uko abyifuza. Yavuze ko imirimo ishobora kuba mike kurusha abayishaka. Icyo gihe umubare munini w’abayishaka ukazayipiganira abashoboye akaba ari bo bajya imbere.

Yavuze kandi ko abanyeshuri barangije barangije igice kimwe hari andi mashuri imbere yabo kuko kwiga bidashira kandi bikomeza kubaka ubushobozi butandukanye. Yabasabye gukomeza kugira imyumvire myiza n’imyafatire myiza, gukunda igihugu kuko ukunda igihugu aba yikunda. Nibakora neza bazaba bujuje inshingano zabo kandi nicyo abanyarwanda babatezeho.

28012661923_1c0f4c4fee_z

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibibazo igihugu cyahuye nabyo bikwiye kuvamo isomo n’imbaraga zo gukomeza kugera ku rwego rwo hejuru rw’amajyambere. Perezida Kagame yijeje Kaminuza y’u Rwanda ko abayobozi b’igihugu n’abaturarwanda biteguye gufatanya kugirango iyi kaminuza ikomeze gutera imbere .

Umukuru w’igihugu kandi yibukije aba banyeshuri ko batagomba gutegereza akazi gusa ahubwo bitezweho no guhanga imirimo.

Yasoje ashimira ababyeyi, abanyeshuri n’abarimu abifuriza ibihe byiza no gukomeza gutera imbere ndetse abifuriza kugira ubuzima bwiza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *