Ese wari uzi uburyo wa kwita kuri telefoni yawe ntishiremo umuriro vuba?

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi usanga abantu badasobanukiwe uburyo bashobora gufata neza telephone zabo zikarondereza umuriro ahubwo ugasanga bahora bijujuta bavuga ko telephone zabo ari ntakigenda.
teleee
Ibi bikunze kuvugwa n’abantu batunze telephone zigezweho za Smart Phone, aho bakunze kuvuga ko bibagiraho ingaruka zirimo no kutagirirwa ikizere kubera umuriro ndetse ngo bikaba byatuma bahura n’ibihombo bitandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyamara mu rwego rwo kurinda umwimerere wa telephone yawe hari uburyo ushobora kuyifata neza hasigasirwa batiri ( Battery) yayo ku buryo uhita ubona itandukaniro n’uko yari isanzwe imeze.
1.Kura telephone yawe ku muriro igihe yuzuye
Igihehe telephone yagumye ku muriro kandi yuzuye si byiza na gato, kuko bituma inanirwa bigatuma Battry itakaza ireme ryayo bityo ugahora uyicometse.
2.Ntugacomeke telephone ku muriro ngo yuzure 100%
Ubushakashatsi bwakozwe na Battry University bwatangaje ko Battry idakeneye kuzura 100% igihe icometse kuko ngo bica intege Battry ariko nanone ngo uyikoresha agomba gucuganwa nayo ntishiremo umuriro kugeza kukigero cyo hasi.
3.Kwirinda gushyira Telefoni kuzuba no kuyegereza ubushyuhe
Ubushyuhe ni kimwe mu bintu byangiza telephone yawe ariko by’umwihariko byangiza batiri yayo.
Mu gihe uri ku zuba, gerageza kudashyira telephone yawe ku zuba cyangwa igihe utetse ngo uyitereke hafi y’ubushyuhe kuko ibi ni bimwe mu bishobora kwangiza telephone yawe ntibike umuriro igihe kirekire nk’uko ubyifuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *