GsCxh5MWAAAgyZD

U Rwanda rwateye imbere mu nzego nyinshi ariko rwasigaye inyuma mu burezi – Impuguke

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwateye imbere mu nzego nyinshi ariko ngo urwego rw’uburezi rusa n’urwasigaye inyuma, kandi ibi byaba ikibazo gikomeye “mu gihe bitahinduka vuba”.

Ibi biherutse gutangazwa n’Umugenzuzi w’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’ubukene bukabije n’uburenganzira bwa muntu, Olivier De Schutter umaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda.

Schutter yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe mu kuvana abaturage mu bukene, ariko ko hakiri byinshi byo gukora kuko umuturage umwe kuri batatu mu Rwanda ari munsi y’umurongo wihanganirwa w’ubukene Kandi yerekana ko hakiri ikibazo cy’uburezi.

Ati: Ireme ry’uburezi riri hasi cyane. U Rwanda rubarirwa ku mwanya wa 160 ku rutonde rw’ibihugu 175 rwakozwe na Banki y’Isi. Abalimu bategurwa nabi cyane, mu mashuri abanza ibyumba by’amashuri biba birimo abana benshi cyane nubwo bwose hubatswe ibyumba by’amashuri bishya bigera ku bihumbi 25 mu myaka irindwi ishize.”

De Schutter avuga ko kuba 64% by’abanyeshuri mu mashuri abanza biga basimburanwa mu gitondo abandi ikigoroba bitanga ishusho y’ikibazo cy’ibyumba bicye n’ubucye bw’abalimu kandi bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi bw’ibanze.

Iyi mpuguke ivuga ko ikibazo isanga gikomeye ku Rwanda ari umwenda w’igihugu avuga ko mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wageraga kuri 78% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Uyu mwenda watumye leta ifata ingamba zikaze mu kugabanya icyuho mu ngengo y’imari, ibyo iyi mpuguke ivuga ko na byo bishobora guhungabanya ingengo y’imari leta ishyira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu, Olivier De Schutter yatangaje ko hagati ya 2017 na 2024 abaturage miliyoni imwe n’igice mu Rwanda bavuye mu bukene, ariko ko abandi miliyoni eshatu bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. This is really true, I am DOS at GSGITWA where lower Primary Learners attend the school in double shifts.As you said,all planned Units of curriculum can not be covered because at the National level,It was planned as all schools use single shift.This causes poor performance about the basic competences of Rwandan Students .In addition, there are some teachers who are not yet getting Ibirarane of their salaries.Ex. I started responsibilities of DOS on 5/1/ 2021 but I did not get salary of January and February on A0 because they paid me on A2.

  2. Leta yacu yakagombye gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi muri ubu buryo:
    1. kureka abikorera mu burezi bagakora Leta igasigara igenzura ireme ry’uburezi gusa.Kuko byagaragaye ko ibigo byigenga bikora cyane kurusha ibya Leta.
    2.Gufasha ibigo byigenga bigatera imbere.
    3. Guhemba abarimu umushahara ufatika
    4. Guhugura neza abarimu.
    Ibyo birahagije ireme ry’uburezi rikikora mu rwatubyaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *