Inzego z’ubutabazi ziravuga ko byibuze abantu barindwi bapfuye nyuma y’uko ikiraro cy’umuhanda kiridukiye ku nzira za gari ya moshi mu Burusiya hafi y’umupaka wa Ukraine.
Iki kiraro giherereye i Bryansk cyamanukanye amakamyo menshi aremereye byitura kuri gari ya moshi itwara abagenzi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, aho bivugwa ko abandi bantu 31 nabo bakomeretse.
Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Burusiya yavuze ko inzego zishinzwe kuzimya umuriro n’ubutabazi zagerageje gushaka abantu bari muri gari ya moshi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Mu itangazo ryashyizwe kuri Telegram, Ikigo gishinzwe Gari ya moshi muri Moscou cyavuze ko ikiraro cyasenyutse “biturutse ku kwivanga mu buryo butemewe mu bikorwa byo gutwara abantu”.
Nyuma y’amasaha make, kuri iki Cyumweru mu gitondo, ikiraro cya kabiri nacyo cyaguye ku muhanda wa Trosna-Kalinovka mu karere ka Kursk, nk’uko byatangajwe na Alexander Khinshtein, Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Kursk.


