Inama ya kane yo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na RDC yanzuye iminsi 45 izasuzumirwamo ibirebana n’ifungurwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu bihugu bimaze imyaka irenga ibiri bishyamiranye (u Rwanda na Uganda).
Ibi bigaragara mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyi nama yabereye ku mupaka wa Gatuna/ Katuna, rihuriweho n’abakuru b’ibi bihugu, Perezida Kagame, Yoweri Museveni, Joao Laurenco na Felix Tshisekedi mu ngingo ya 4 n’iya 5.
Ingingo ya kane ivuga ko Repubulika ya Uganda yasabwe gukora isuzuma ku birego u Rwanda ruyirega mu gihe kingana n’ukwezi. Nibyemeza, Uganda izafata ingamba zo kubihagarika no kwirinda kongera kubikora. Iyi ntambwe izagenzurwa na Komisiyo (Ad-Hoc Commission) yashyizweho n’Amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama 2019, igizwe n’abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta bo mu Rwanda na Uganda.
Ingingo ya gatanu ivuga ko ibyo mu ngingo ya 4 nibimara kugerwaho, bizashyikirizwa aba bakuru b’ibihugu mu minsi 15 maze bakorere indi nama ku mupaka wa Gatuna/Katuna, igamije gufungura imipaka no gusubiza mu buryo bwiza umubano uri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Amaso ahanzwe Uganda
U Rwanda rurega Uganda gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwarwo, igamije kuruhungabanyiriza umutekano, gufunga Abanyarwanda mu buryo butemewe no kubatoteza.
Ibi ni byo Uganda igiye gukoraho isuzuma mu gice kingana n’ukwezi, rikaba ryitezwemo kimwe mu bintu bibiri; kwemera ibi birego cyangwa kubihakana. Mu gihe yaba ibyemeye, byonyine byaba bisobanuye ko iyi mipaka izafungurwa, ariko itabyemeye nyuma y’icyo gihe,bisa n’aho imipaka yakomeza igafungwa.
Iki kibazo gisigaye mu maboko ya Uganda kuko isuzuma ni yo izarikora ku giti cyayo, nta ruhande ruyihagarikiye, imyanzuro izafata nyuma y’iri suzuma iyifiteho uruhare rwose.
Ntabwo izuba rirarenga, byagaragayeho ko buri ruhande rumaze gutera intambwe igamije kugarura umwuka mwiza, bishoboke ko ibyo Uganda iregwa yazagaragaza ukuri kwabyo (kubyemera cyangwa se kutabyemera) guherekejwe n’ibimenyetso. Yarekuye Abanyarwanda 24 ibashyikiriza Rwanda ndetse yohereza na babiri bakekwaho kuba mu bagabye igitero cya RUD Urunana mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019. Mbere y’iyi nama ya kane y’abakuru b’ibihugu ku mupaka wa Gatuna/ Katuna, Uganda yatesheje agaciro pasiporo yari yarahaye Charlotte Mukankusi uri mu bayobozi b’umutwe wa RNC bivugwa ko ushyigikiwe n’iki gihugu (Uganda), ibi nabyo byiyongera ku mahirwe ahabwa ifungurwa ry’imipaka.

8 Responses
Rwanda-Uganda: Iminsi 45 ishobora gufungurwamo imipaka
Nibyiza ko abakuru bibihugu baganiriye uyu munsikuri ahasigaye Uganda nishire mubikorwa ibyo bumvikanyeho ahasigaye imigenderanire isugire isagambe

reka dutegereze twihanganye kuko bataremera ibyo byaha baregwa NGO babihagarike gufunguka kwimipaka biragoye.