Nibura abantu batatu bapfuye abandi 50 barakomereka muri iyi nkongi y’umuriro wibasiye ibitaro byo mu majyaruguru ya Hambourg nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Inkongi y’umuriro yatangiye nyuma ya saa sita z’ijoro muri imwe mu nyubako z’ibitaro bya Marien mu gace ka Hohenfeide. Umuvugizi w’ishami rishinzwe kuzimya Inkongi z’umuriro yavuze ko umwotsi mwinshi wageze mu magorofa yose y’inyubako.
Ntabwo hahise hasobanuka icyateye iyi nkongi y’umuriro, yatangiriye mu ishami rishinzwe kwita ku bageze mu za bukuru. Itsinda rinini ry’abakozi bashinzwe ubutabazi boherejwe kugenzura umuriro no kujyana abari mu bitaro ahantu hatekanye.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, abayobozi batangaje ko umuriro wazimijwe. Abayobozi bavuga ko abarwayi bari mu nyubako yibasiwe bimuwe.
Bamwe mu barwayi bakomeretse bari kuvurirwa mu ishami ry’indembe ry’ibitaro, abandi bajyanwa mu bitaro byegeranye.


