Mu Ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS), kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Nyakanga 2016, hasojwe icyiciro cya 08 cy’amasomo ya gipolisi cyari kigizwe n’abapolisi 429 barimo ab’igitsinagore 55. Aba bapolisi bakaba bahise bahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police.
Umuyobozi w’iri shuri, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abapolisi basoje amasomo yabo bahawe ubumenyi buhagije buzabafasha gusohoza inshingano zabo nk’abapolisi.
CP Kabera kandi yaboneyeho gushimira umukuru w’igihugu, Paul Kagame mu izina rya Polisi y’Igihugu, kubw’ubuyobozi bwe bufite icyerekezo no kuba akomeje gushyigikira polisi y’igihugu.
Minisitiri w’umutekano, Sheikh Fazil Harerimana, niwe wari umushyitsi mukuru ndetse akaba ari nawe wayoboye uyu muhango mu izina rya perezida wa repubulika, Paul Kagame.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






