Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’u Rwanda n’aba Uganda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi kuba bihanganye, mu gihe hagishakwa igisubizo cy’ibibazo byabo. Ibi Perezida Museveni yabitangaje ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 nyuma y’inama ya kane ihuriweho b’ibihugu bya Uganda, u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Angola. Kimwe n’izindi eshatu zabaye, inama yo ku munsi w’ejo na yo yari igamije kugarura umwuka mwiza hagati ya Uganda n’u Rwanda bamaze igihe badacana uwaka. Perezida Museveni abinyujije kuri paji ye yaTwitter, yasabye abaturage gukomeza kwihangana mu gihe hagishakwa ibisubizo birambye. Ati” Nihanganishije abaturage ba Uganda n’ab’u Rwanda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Katuna (Gatuna). Ndabasaba kwihangana mu gihe tugishaka ibisubizo birambye.” Perezida Museveni yongeyeho ko azi neza ko ukuri kuzajya ahagaragara, bijyanye n’uko ukuri ari ko ubutegetsi bwa Uganda buyobowe n’ishyaka NRM buharanira. Perezida Museveni yatangaje ibi, nyuma y’uko umwe mu myanzuro w’inama y’ejo uvuga ko “Inama yasabye ko Repubulika ya Uganda, mu kwezi kumwe igenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe ibangamiye guverinoma y’u Rwanda, byaba ari ukuri, Uganda igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.” Umwanzuro ukomeza ugira uti “Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda. Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.” Ibi bisobanuye ko Umupaka wa Gatuna ushobora gufungurwa byibura mu minsi 45 iri imbere uhereye igihe uriya mwanzuro wafatiwe. Mu byo Leta ya Uganda isabwa kugenzura, ni ikibazo cy’imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ifite ibirindiro ku butaka bwa Uganda, u Rwanda rushinja bamwe mu bategetsi ba Uganda gutera inkunga. U Rwanda rwasabye ko ibikorwa by’iriya mitwe irimo uwa RNC na RUD-Urunana Uganda ibisenya, ndetse abayobozi bayo ikabashyikiriza u Rwanda. U Rwanda kandi rwakunze gushinja Uganda gushimuta abaturage barwo ahanini bikozwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (CMI), Uganda yo ikavuga ko abashimutwa ari ba maneko u Rwanda rwabaga rwohereje. Ni ubusabe leta ya Uganda itaratangira gushyira mu bikorwa magingo aya.



2 Responses
Museveni yihanganishije abagizweho ingaruka zifungwa ry’imipaka
Abatekereza ingendo muri Uganda basubize amerwe mu isaho kuko biracyari kure nk’ukwezi; keretse abumva bashaka kwiyahura. Harya ubundi icyizere bagikura he?Keretse niba batumva ibivugwa n’abayobizi baho.
Museveni yihanganishije abagizweho ingaruka zifungwa ry’imipaka
Abatekereza ingendo muri Uganda basubize amerwe mu isaho kuko biracyari kure nk’ukwezi; keretse abumva bashaka kwiyahura. Harya ubundi icyizere bagikura he?Keretse niba batumva ibivugwa n’abayobizi baho.