Lt. Gen. Peter Elwelu uyoboye ingabo za Uganda zirwanira ku butaka avuga ko abaturage bavuga ko ari abakene bagomba gufungwa.
Gen. Elwelu yatangaje aya magambo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru y’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi mu gace ka Kamuda kari mu karere ka Saroti.
Uyu musirikare avuga ko abantu bagize ijambo ‘gukena’ nk’indirimbo ya buri munsi, bakirirwa barira kandi bafite amahirwe babyaza umusaruro, na bo bakabasha kwiteza imbere.
Gen. Elwelu mu nkuru ya Daily Monitor yagize ati: “nta mpamvu y’uko umuturage cyane cyane utuye muri Teso yarira , akanavuga ko ari umukene.”
By’umwihariko, Teso ni kamwe mu duce dutanu dukennye cyane muri Uganda kuko abaturage bagatuye 40 % bari munsi y’umurongo w’ubukene.
Aka gace kimwe n’utundi muri Uganda no mu bindi bihugu, usanga hari abakene baba bakwiriye gufashwa hakabaho n’urundi ruhande rwagize ‘ndakennye’ iturufu yo gusaba ubufasha kandi hari ababukwiriye kubarusha.
Abo usanga bafite imbaraga ndetse n’andi mahirwe yabafasha kwifasha, cyangwa ugasanga ni abakire iwabo nk’uko ijambo rikunze gukoreshwa ku bantu bifashije.

2 Responses
Uganda: Gen. Elwelu asaba ko abataka ubukene bajya bafungwa
Ibi babyita “umurengwe”.Baca umugani ngo “amatwi yuzuye amata ntiyumva”.Kandi baravuga ngo:” Gukena si ingeso”.Nyamara uwagenzura yasanga bene wabo b’uyu mugabo benshi bakennye.UBUKENE buba mu bihugu byose.Gusa nk’abakristu tuge twibuka ko mu isi nshya ivugwa ahantu henshi muli bibiliya,ubukene buzavaho burundu,kubera ko isi nshya izaba paradizo izaba itegekwa na Yezu nkuko bible ivuga.Ndetse indwara n’urupfu bizavaho burundu nkuko ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga.