400px-ACE_21N-horz

Byinshi ku mbunda ya Galil ACE ikorerwa mu Rwanda kandi ikoreshwa na RDF

Sangiza iyi nkuru

Imbunda ya IWI Galil ACE, igurishwa na none nka IWI ACE (cyangwa ACE gusa), ni imbunda ndende z’intambara z’ubwoko butandukanye tugiye kugarukaho zabanje gutunganywa kandi zakorwa na Israel Weapon Industries (IWI)  ubu zisigaye zinakorerwa mu Rwanda mu kigo cya REMICO gifitanye imikoranire na IWI.

Igishushanyo mbonera

Imbunda zo mu bwoko bwa IWI Galil ACE zishingiye ku gishushanyo mbonera cya Galil, ariko ubu hakoreshwa igishushanyo kigezweho mu rwego rwo kongera imikorere no kugabanya uburemere bwayo, mu gihe ikomeza ‘igishushanyo’ cya mbere cya Galil, koroshya kubungabungwa no kwizerwa mu bihe by’intambara.

Muri design, hibanzwe cyane cyane ku kongera ubwizerwe no gukora neza mu bihe bibi by’intambara.

1905 39 e6a9e 1

Kugabanya ibiro

Galil y’umwimerere yubatswe hakoreshejwe icyuma gikomeye hagamijwe kongera ubusugire bw’imiterere n’ubuzima bw’imbunda.

Ikibabaje ni uko ibyo byayiviriyemo gupima ibiro bigera 4,4 , bitewe n’ubwoko bwa yo butandukanye, bikaba byari bimwe mu byanenzwe by’ibanze n’Igisirikare cya Israel.

Galil ACE ubu ifite uburemere bwagabanyijwe cyane. IWI yongeye kuyisubiramo ikoresha icyuma kivanze na polymer, kikaba cyoroshye cyane kuruta icyuma cya Galil y’umwimerere.

gettyimages 1858329828 2048x2048 1
Ingabo za RDF muri Mozambique ni zimwe mu zikoresha imbunda za Galil ACE

Ubushobozi bwo guhamya igipimo

Nk’uko byatangajwe na American Rifleman: “Nubwo iyi mbunda ishingiye ku gishushanyo cya AK, yerekanwa nk’iri ku rwego rwo hejuru rw’ubushobozi bwo guhamya igipimo neza ugereranyije na nyinshi muri ngenzi za yo.

Imbarutso

Galil ACE ifite imbarutso ya Galil Sniper aho kugira imbarutso ya Galil y’umwimerere, kugirango irusheho kwizera guhamya igipimo ugereranije na Galil isanzwe. Iyi ni imbarutso y’ibyiciro bibiri.

GAR1639 e1576682976202 33658

Uruganda rukora intwaro mu Rwanda rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z’u Rwanda, RDF. Mu zindi ntego rufite harimo no gufasha ibihugu by’inshuti kubona ibikoresho bya gisirikare.

Ni uruganda ruri mu Karere ka Gasabo mu Cyanya cy’inganda cya Kigali. Rukorerwamo intwaro zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n’umutwe w’ingabo zihariye, ibyo guhangana n’iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n’ibindi.

Mu ntwaro zikorerwa muri REMICO harimo Galil ACE, ACE SNIPER, ARAD SNIPER, NEGEV ULMG, JERICHO 941 PISTOL ndetse na TAVOR X95 RIFLE.

 

 

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *