Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Gashyantare kirangira tariki ya 23 Gashyantare 2020. Cyaranzwe n’inkuru za politiki y’ububanyi n’amahanga, ubutabera n’inkuru zidasanzwe mu buzima bwa buri munsi. Inkuru za siporo n’imyidagaduro na zo zigaruka muri iki cyegeranyo.
Rwanda-Uganda: Inama ku mupaka wa Gatuna/Katuna
Inama ya kane ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yateraniye ku mupaka wa Gatuna/Katuna tariki ya 21 Gashyantare, ifatirwamo imyanzuro ibiri y’igenzi.
Iyi nama yari igamije kureba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama 2019, agamije kongera kubanisha neza u Rwanda na Uganda, ibihugu bimaze imyaka irenga ibiri bidacana uwaka.
Muri iyi nama, Uganda yasabwe gusuzuma ibyo u Rwanda ruyirega mu gihe cy’ukwezi, nyuma y’icyo gihe mu gihe izaba imaze kubyemera igafata ingamba zo kubireka no kubyirinda, ibyo bikagenzurwa na komisiyo ishinzwe kureba ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda, nibishima, izaha raporo aba bakuru b’ibihugu, maze bakorere indi nama i Gatuna/Katuna mu minsi 15 izakurikiraho.
Muri iki gihe cy’iminsi 45 kuva ku munsi inama ya kane yabereye, ni bwo hazemezwa niba imipaka yafungurwa cyangwa igakomeza gufungwa.
Urupfu rwa Kizito Mihigo n’ishyingurwa rye
Hashize iminsi itatu bitangajwe ko yatawe muri yombi, tariki ya 17 Gashyantare Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse na polisi y’igihugu batangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye yiyahuje ishuka muri kasho ya Remera yari afungiwemo. Ni urupfu rwababaje benshi mu gihugu no mu mahanga.
RIB yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu muhanzi wari ufite imitima y’abakunda umuziki, imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse.
Kizito Mihigo yashyinguwe kuri uyu wa 22 Gashyantare, mu muhango witabiriwe n’abo mu muryango we, bagenzi be bahuriye mu muziki, abakunzi b’umuziki we, abo basenganaga n’abihaye Imana.
Ifungwa rya Dr Kayumba cyibajijweho, Hon. Habineza yiyemeza kugikurikirana
Tariki ya 18 Gashyantare ku mbuga nkoranyambaga bagaruye ikibazo cy’ifungwa rya Dr Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko yatinze guhabwa ubutabera.
Bashingira ku kuba Dr Kayumba yaratawe muri yombi tariki ya 10 Ukuboza 2019 akurikiranweho guteza akavuyo ku kibuga cy’indege n’ubusinzi, kuba Urukiko rwaramusabiye gufungirwa muri gereza iminsi 30 y’agateganyo tariki ya 31 Ukuboza 2019, ikaba yararenze.
Depite Frank Habineza na we wahamije ko Dr Kayumba yatinze guhabwa ubutabera yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana, gusa ku rundi ruhande, amatageko avuga ko umushinjacyaha afite yemerewe gusaba umucamanza akongera iminsi ushinjwa akomeza gufungirwa muri gereza.
Uganda yatesheje agaciro pasiporo yari yarahaye Charlotte Mukankusi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda
Mbere y’inama yahurije abakuru b’ibihugu bine ku mupaka wa Gatuna/Katuna, Leta ya Uganda yatangaje ko yatesheje agaciro urwandiko rw’inzira ruzwi nka pasiporo (passport) yari yarahaye Charlotte Mukankusi ushinzwe diplomasi mu mutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ni igikorwa Uganda yakoze nyuma y’ubusabe bw’u Rwanda ruvuga ko Mukankusi ari mu b’imbere banoza umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu. Mu by’u Rwanda rwasabye Uganda, harimo no gusuzuma ingendo Mukankusi yagiriye muri Uganda muri Mutarama 2020, ibyo bikaba bizakorwa mu minsi 30 Uganda yahawe ndetse n’ibindi bifitanye isano nabyo.
Umushoferi yarokoye ubuzima bw’abari bagiye kwicwa n’ikamyo
Tariki ya 18 Gashyantare nib wo umushoferi utaramenyekanye amazina yaparitse imodoka kuri Sitasiyo y’amavuta ya Meru iherereye ku muhanda Nyabugogo-Kimisagara, maze ajya kunywa icyayi. Nta muntu uyirimo, iyi modoka yasubiye inyuma iva aho yari iparitse.
Umushoferi yarabimenye, aza yihuta ayijyamo arwana nayo, kugeza ayihagaritse ku gasozi gahanamye, aho yari igiye kugonga abantu benshi bari hepfo yayo. Uyu mushoferi washize ubwoba akemera kujya mu modoka ijya ahantu habi, yashimiwe ubutwari bwo kuba yashoboye gukiza ubuzima bw’abantu biganjemo abacuruzi.
IMIKINO
Tour du Rwanda 2020 na Lionel Messi wongeye kugaruka mu mujyo w’ibitego
Irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda muri uyu mwaka ryatangiye kuri uyu wa 23 Gashyantre mu muhanda wa Kigali-Rwamagana-Kigali ureshya n’ibilometero 114.4. Umurusiya witwa Yegveniy Fedorov ukinira Vino-Astana Motors ni we wagukanye aka gace ka mbere, akoreshaje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 59. Byukusenge Patrick ni we munyarwanda waje imbere, aba uwa gatanu arushwa na Fedorov amasegonda 21.
Lionel Messi: Nyuma y’igihe kirekire adatsinda ibitego, uyu munya-Argentine ukinira FC Barcelona kuri uyu wa 22 Gashyantare ubwo bakinaga na Eibar muri shampiyona ya Espagne, yatsinze ibitego 4 wenyine mu bitego 5 ku busa batsinze iyi kipe. Uyu mukinnyi yashimiwe cyane n’abakunzi be, Eibar ibicishije ku rubuga rwa Twitter na yo imukurira ingofero, cyane ko no mu 2017 yigeze kuyitsinda ibinsi bitego 4 wenyine.
IMYIDAGADURO
Nishimwe Naomie yegukanye ikamba rya Miss Rwanda
Mu irushanwa ry’uburanga, umuco n’ubumenyi (Miss Rwanda) ryafashe umunsi wa 22 Gashyantare rikageza ku wa 23 Gashyantare, umukobwa witwa Nishimwe Naomie ni we wegukanye ikamba ahize bagenzi be 18. Umwiza Phiona yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, Mutesi Denise aba igisonga cya kabiri, mu gihe Irasubiza Alliance yabaye nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (Miss Popularity).



2 Responses
Inama ya Gatuna, Dr Kayumba na Kizito Mihigo mu nkuru z’icyumweru
uwomushoferi.ndamushimyepe
Inama ya Gatuna, Dr Kayumba na Kizito Mihigo mu nkuru z’icyumweru
uwomushoferi.ndamushimyepe