Ibyahwihwiswaga ko Ingabire Victoire arimo kwicwa urubozo byatewe utwatsi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari amakuru yavugwaga ko Ingabire Victoire,wari umuyobozi wa FDU Inkingi yaba arembeye muri gereza ya Nyarugenge (1930) ndetse ko yimwe uruhushya rwo kwivuza, ibyo byatewe utwatsi ko ari ibihuha.
Byatangazwaga ko kuva ku wa 24 Nyakanga 2016, aribwo Mme Ingabire Victoire Umuhoza yarembye bikomeye kandi yasabye ubuyobozi bwa gereza ya 1930 afungiwemo ko yavuzwa bugaterera agati mu ryinyo.
Victoire-cuffs
Nyuma y’izo nkuru zose zavugwaga kuri Ingabire, ishyaka FDU ryari ryasohoye itangazo rigira riti: “twari twasabye umuyobozi wa gereza ko niba gereza nta bushobozi ifite batwemerera tukamwivuriza ariko nta gisubizo baraduha”.
Iri shyaka rikaba ryarakomezaga ritangaza ko Ingabire arimo kwicwa urubozi mu gihe ngo yajyaga arwara akavuzwa, ko kuri iyo nshuro banze ko avuzwa.
Mu kunyomoza aya makuru, CIP Hillary Sengabo,Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ( RCS) yatangaje ko gereza izwi nka 1930 hasanzwe harimo ivuriro riri ku rwego rwa Centre de santĂ© ryita ku barwayi, ko ibyatangajwe kuri Ingabire nawe atazi aho babivanye.
Gusa agakomeza avuga ko Ikibazo yari afite ari icy’ibicurane kandi ko yahawe imiti, ko Nta burwayi budasanzwe afite, by’umwihariko ko abavuga ko yabujijwe kujya kwivuza atazi aho babikura.
CIP Sengabo yemeje koko Mme Ingabire aheruka kwivuza tariki ya 27 Nyakanga 2016, mu gihe abandi bavuga ko kuri iyi tariki aribwo yarembye akangirwa kwivuza.
Ku wa 15 Mutarama 2016 no ku itariki ya 20 Gicurasi 2016 ngo nabwo yari yajyanywe kuvurirwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri Kigali.
Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire, Umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8.
Ingabire yahanishijwe iki gifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ ibyaha byo kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *