Kibeho: Hakenewe amahoteli n’amaresitora

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo icy’ingezi ari ugusenga, ku butaka butagatifu bwa Kibeho, hakenewe amahoteli na restaurants byiza byatuma abahasura buri munsi bafite amikoro bashobora kuharara bakahamara igihe.

Abenshi mu banyamahanga basura buri munsi i Kibeho baza mu matsinda. Muri iki gihe, nubwo ibikorwaremezo by’ibanze nk’amazi n’amashanyarazi byahageze ndetse n’umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho ukaba waratangiye kubakwa, benshi mu basura Kibeho b’abakire, nyuma yo gusenga, ntibabona ahantu baruhukira haberanye n’urwego rwabo.

Bityo, abenshi barahaza bagahita bitahira. Amafaranga yagomba kuhasigara agasubirayo.

Michael Weilath ni umwe mu bagize ittsinda ry’abakerarugendo nyobokamana 41 b’Abadage basuye Kibeho kuri uyu wa 22 gashyantare 2020 mu rwego rwo kumenyekanisha Kibeho mu gihugu cy’Ubudage.

Yavuze ko hakiri intambwe yo gutera mu rwego rwo kuhamenyekanisha. Akaba ariyo mpamvu bahaje ngo barebe uko, binyuze mu biganiro mpuzamahanga bya Radio Maria (ndrl:inyubako ya radio Maria y’i Kibeho yubatswe n’Abadage), Kibeho yamenyekana kurushaho cyane cyane mu mahanga.

Yagize ati Uko turi 41 twaje hano i Kibeho, tugiye kuba abambasaderi (ambassadors) ba Bikira Mariya, Nyina wa Jambo w’i Kibeho mu gihugu cyacu. Hari abandi basaga 60 biteguye kuza. Turifuza ko Kibeho imera nk’ahandi hose Bikira Mariya yasuye nk’i Lourdes n’i Fatima.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Gashema Janvier, wakiriye abo Badage ku butaka butagatifu, na we yemera ko hakiri intambwe yo gutera mu rwego rwo kumenyekanisha Kibeho.

Avuga ko akarere kari kuganira n’abashoramari banyuranye kabasaga gushora imari yabo i Kibeho. Mu muhango wo kwakira abo bashyitsi, Gashema, yagize ati “Mwagize neza guhitamo Kibeho n’igihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda. Mugubwe neza kandi turabizeza kuzataha mumeze neza kurenza uko mwaje mumeze.”

Kayihura Jean paul, Umuyobozi wa gahunda za Radio Mariya mu rwego rw’Afurika, wari uherekeje abo bashyitsi, yagarutse ku kifuzo cya Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, cy’uko umunsi ngarukamwaka w’amabonekerwa (kuwa 28 Ugushyingo) waba uw’ikiruhuko mu Rwanda. Ibyo ngo byakorohereza abakozi bifuza gusura i Kibeho kuhaza.

Abo bashyitsi b’Abadage, mbere yo kuza i Kibeho, basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, basura ingoro ndangamurage ya Huye. Nyuma ya Kibeho bazasura Park ya Nyungwe n’ikiyaga cya Kivu i Rubavu.

Muri iki gihe, buri mwaka, Kibeho isurwa n’abantu basaga 600, 000. Buri munsi kandi haza abantu mu matsinda baturutse mu Rwanda no mu bihugu bya kure.

Hateganijwe kandi ko mu mezi ari imbere hazubakwa Kiliziya nini yakira abantu 15,000 icyarimwe, ku nkunga y’Abakirisitu b’Abanyamerika.

Yanditswe na Domice Gasarabwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *