Diamond yatangiye guca amarenga ko yateye Zari indi nda-REBA IFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari amakuru yavugwaga ko umuhanzi Diamond ukomoka muri Tanzaniya yaba yarateye umuherwe Zari indi nda, kuri ubu yaciye amarenga agaragaza ko byaba aribyo.
Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Diamond yafashe ifoto ye ari mu buriri na Zari, arangije ashyiraho amagambo agira ati: “Iyi ndamukanyo ni igenewe umuhungu wanjye utari wavuka”.
Zari
Ubwo Zari yari amaze kubyarira Diamond umwana wa mbere (Tiffah) nibwo uyu musore yahise atangaza ko butazacya kabiri, ko agomba kuzahita abyaza uyu mugore undi mwana.
Kuba yaramubyaje umwana wa mbere, akaza ari umukobwa, uyu musore yagaragaje ko inzozi ze zihanze amaso ku muhungu nk’uko yabiciye mu marenga kuri aya magambo yatanga haruguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera za 2014, nibwo umubano wa Zari na Diamond yatangiye kumenyekana ndetse binagaragara ko atwite inda ye, inda yaje guteza impaka nyinshi ndetse naho umwana avukiye biba uko kuko n’umugabo we babyaranye abana 3 yamwiyitiriraga ariko nyuma biza kugaragazwa n’ibizamini (ADN) ko uwo mwari wari wavutse ari uwa Diamond.
Zar
Nubwo Zari abana na Diamond, uyu muherwekazi yari asanzwe afite umugabo, ndetse barabyaranye abana 3, kuba yaba atwite inda ya 2 ya Diamond ubwo yaba ari iy’umwana wa 5.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *