Mu Rwanda, abahanga mu kuvura uruhu baratangaza ko hari impamvu nyinshi zituma abantu bazana uruhara, zirimo imiterere ya gene, imihindagurikire y’imisemburo, stress, imirire mibi n’imikoreshereze y’imiti n’amavuta mu mutwe.
Dr Muhima Giovanni, inzobere mu ndwara z’uruhu, avuga ko kwambara ingofero igihe kirekire cyangwa guhora upfutse umutwe bishobora kubuza umusatsi guhumeka, bigatuma upfuka buhoro buhoro. Ashimangira ko n’impinduka z’imisemburo nk’igihe cyo gucura cyangwa kubyara zishobora gutuma umusatsi uhagarara gukura.
Yongeraho ko ibura ry’intungamubiri nka fer n’izindi nka zinc na calcium, hamwe n’umunaniro ukabije, nabyo bifitanye isano n’uruhara. Ati: “Umusatsi ugira nyababyeyi nk’iyo umugore agira nyababyeyi iwufasha gusama, iyo yangiritse, umusatsi nawo uhagarara gukura.”
Inama zitangwa ni ukwirinda stress, kurya indyo yuzuye, kuryama neza, no kwirinda imiti n’amavuta bikomeye ku musatsi. Ababona impinduka zidasanzwe ku misatsi basabwa kugana abaganga hakiri kare.


