Burundi: Loni yemeje kohereza abapolisi 228 ariko batazaba bashinzwe umutekano w’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano kuri uyu wa Gatanu kafashe icyemezo cyo kohereza mu Burundi abapolisi mpuzamahanga 228.

Aba bapolisi bakazaba bafite inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no gufasha ngo ibiganiro bihuza Abarundi bizagende neza.

Aka kanama ka Loni nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga, katangaje ko kizeye ko abo bapolisi bazagira akamaro bazafasha mu kugarura umwuka mwiza hagati y’abaganira kugirango igihugu kive mu bibazo bya politiki kirimo kuva muri Mata 2015.

1025255670

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Samantha Power yavuze ko abo bapolisi batazaba boherejwe kurinda umutekano w’abaturage.

Iki cyemezo cy’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni kikaba kije mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi dusoza perezida Nkurunziza yari yandikiye Umuryango w’Abibumbye awubwira ko u Burundi butazakira abapolisi barenze 50.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko aka kanama ka Loni kavuga ko kiteguye no gufatitra ibihano abantu bose babangamiye umugambi w’amahoro n’abakora ubwicanyi. Kasabye kandi leta y’u Burundi kurekura imfungwa za politiki no gufungura ibinyamakuru byahagaritswe nk’uko yabyemeye muri Gashyantare.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *