solina.png

Umusimbura wa Me Evode Uwizeyimana yamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ubwegure bwa Me Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe iby’itegekonshinga n’andi mategeko bwo ku wa 6 Gashyantare 2020, Madame Nyirahabimana Solina ni we umaze kumusimbura.

Bigaragara mu itangazo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda rimaze gusohoka mu ijoro ry’uyu wa 26 Gashyantare, ashingiye ku biteganwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo y’116.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, hashyizweho abaminisitiri, abanyamabanga ba leta , abambasaderi, abayobozi ba Komisiyo bashya n’abandi mu nzego zitandukanye.

Madame Solina yari asanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, inshingano yafashe mu Kwakira 2018, yabaye kandi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busiwisi. Kuri uyu mwanya w’ubuminisititi, na we yasimbuwe na Dr. Bayisenge Jeannette.

solina.png
Madame Nyirahabimana Solina

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *