Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwa agace kabanziriza aka nyuma k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare rizwi nka Tour du Rwanda 2020. Nyuma y’uduce dutandatu tumaze gukinwa, mu gace ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare abakinnyi barakina basiganwa buri wese abarirwa ibihe yakoresheje [Individual Time Trial]. Ni Agace ka Karindwi gakinirwa i Nyamirambo ku ntera y’ibilometero 4.5. Agace ka karindwi gashobora gufungurira Umunyarwanda amarembo yo kwegukana Tour du Rwanda. Agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2020, kari mu duhanzwe amaso cyane muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka. Kugeza ubu intera iri hagati y’Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion wa mbere ku rutonde rusange n’Umunyarwanda Mugisha Moïse umukirikiye, ni amasegonda 68. Ababikurikiranira hafi umukino w’amagare bemeza ko mu gihe Mugisha yaba yitwaye neza nk’uko yabigenje mu gace ka Musanze-Muhanga, bishoboka ko yakuramo intera y’igihe kiri hagati ye na Tesfazion. Babishingira ku kuba mbere y’uko agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda gatangira, Mugisha Moïse yararushwaga na Tesfazion iminota ibiri n’amasegonda 11. Bivuze ko ku munsi w’ejo Moise yakuyemo intera y’umunota umwe n’amasegonda atatu. Amaso yose ahanzwe Uburengerazuba bwa Kigali. Abanyarwanda bose bahanze amaso uduce twa Nyamirambo na Mont Kigali dukinirwamo agace ka karindwi ka Tour du Rwanda. Ni agace gatangira saa munani zuzuye z’igicamunsi cy’uyu wa Gatandatu. Ni agace gashobora kwegukanwa b’Abanyarwanda, bijyanye no kuba bazi neza imihanda ya Nyamirambo kandi ntawe bahangana na we nk’uko byagenze mu duce twatambutse. Haracyari ikizere ku bakinnyi b’Abanyarwanda Mu gihe hakibura uduce tubiri ngo Tour du Rwanda y’uyu mwaka isozwe, abakinnyi b’u Rwanda baracyafite icyizere cy’uko iri siganwa rishobora kurangira umwambaro w’umuhondo ufitwe n’Umunyarwanda. Mugisha Moïse wa kabiri ku rutonde rusange, asanga hari ikizere cy’uko Tesfazion ashobora kwitwara nabi uyu munsi, bityo intera iri hagati ye na we ikagabanyuka. Yavuze ko “Urugamba rw’umwambaro w’umuhondo ruracyakomeje. Ndabizi ko bigoranye ariko ndacyifitiye ikizere kandi niteguye gukora ibishoboka byose.” Umunyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ni Samuel Mugisha watwaye iyo muri 2018. Mu mwaka ushize ubwo iri siganwa ryakinwaga bwa mbere riri ku rwego rwa 2.1, ryegukanwe n’Umunya-Eritrea Merhawi Kudus. Nta Munyarwanda n’umwe wigeze atwara agace na kamwe muri ririya siganwa. Mu gihe isiganwa ry’uyu mwaka wa 2020 ryicuma rigana ku musozo, nanone nta Munyarwanda uratwara agace byibura kamwe karyo. Aretha Joseph uri mu bari bahanzwe amaso, ari mu bakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange, gusa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka ni make cyane bijyanye n’iminota n’amasegonda 52 arushwa na Tesfazion.


