Kuri uyu wa Mbere, itariki 09 Kamena 2025 inama y’abaminisitiri iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yabereye muri Village Urugwiro, yaganiriye ku cyemezo cy’u Rwanda cyo kuva mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), maze ishimangira ingingo zitandukanye.
Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ko bitumvikana kandi ko bidakwiye ko ibihugu bigize CEEAC, birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byiha uburenganzira bwo gukoresha nabi uwo Muryango mu nyungu zabyo bwite bigamije kurwanya igihugu biri kumwe muri uwo muryango.
U Rwanda rugaragaza ko RDC nk’igihugu cyabanje kuyobora uyu muryango Mbere y’Igihugu kiwuyoboye kuri ubu, yishe ku mugaragaro amahame n’amategeko y’uyu Muryango igamije kwanduza isura y’u Rwanda ndetse no kurushotora.
Ibi ngo byamenyeshejwe ku mugaragaro ibihugu byose bigize ECCAS, ariko ngo nta cyakozwe ngo bihagarare.
Iyo mikorere mibi yangiza isura y’u Rwanda, yarakomeje no mu gihe cy’ubuyobozi bwasimbuye ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).



