Nibishaka Rabani w’imyaka 12 y’amavuko ufite ababyeyi batuye mudugudu wa Muhororo, akagari ka Kagugu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali yiganye icyogajuru ndetse n’imashini isya isombe yifashishije udukoresho atora ahantu hadukanye.
Ni umwana wa gatandatu mu bana icyenda, wabyawe na Ndahunga Gerasi ndetse na Uwizeyimana Liberatha, ubu aka yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu (G.S Kagugu).
Bwiza TV twamusuye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gashyantare, tuganira ku bijyanye n’iyi mpano ye abyaza umusaruro iyo avuye ku ishuri. Ahugira mu gukora ibikoresho bitandukanye nk’imodoka z’abana n’ibindi bintu bisaba ubuhanga muri siyansi nk’uko abivuga.
Mu rugo iwabo, afite udukoresho twinshi mu isanduku ikozwe mu mbaho yanditseho izina rye, Rabani, turimo udutsinga duto, za dynamo, battery za telefone, akura mu nshuti ze z’abana, amatara, zimwe zitumuha ku buntu, izindi zikatumugurisha. Urugero ni battery ngo ashobora kugura igiceri cy’100 RWF, yabura amafaranga, ababyeyi bakatumwishyiurira.
Uyu mwana yatekereje no gukora icyogajuru n’imashini isya isombe, akaba ageze kure iki gikorwa mu bushobozi afite.
Yatekereje ate gukora icyogajuru?
Icyogajuru cya Rabani kigizwe na battery ya telefone nini (touch screen), dynamo, insinga zitwara umuriro, agakoresha gacana itara ry’itoroshi (switch) n’akandi gakoresho kikaraga kameze nk’agatanga umuyaga (vendrateur).
Filimi zitandukanye Rabani areba ngo ni zo yigiramo gukora iki cyogajuru. Aha agira ati: “Akenshi bajya bazerekana mu mafilime, nanjye ndavuga ngo iyi satellite mbona nzayigana, nyiganye mbona ndayishoboye.”
Ubu ngubu, uyu mwana ashobora gucana iki cyogajuru kikaka, kikikaraga ariko ntabwo gishobora kuguruka.
Isekuru cyangwa se akamashini gasya isombe
Aka ni akandi gakoresho uyu mwana yabashije gukora yifashishije ibyo abana bamuha n’ibyo bamugurisha, babitoye ahantu hatandukanye. Gakozwe muri ‘battery’ ya telefone, insiga zitwara umuriro, vendrateur yikaraga, dynamo n’umugozi uyihuza, battery ndetse n’icupa ashyiramo isombe.
Ajya gukora aka kamashini, yabanje kwitegereza imashini zisanzwe zisya isombe ku isoko. Ati : «Nagiye ahitaruye ndakitegereza neza, ndavuga nti iyi si dynamo ikaraga turiya twuma turimo imbere ? Ndavuga ngo reka nanjye nzabigerageze ndebe, nshyiramo dynamo, nshyiramo n’utu twuma (…) »
Urebye muri aka gacupa, uyu mwana iyo amaze kwatsa dynamo, twa twuma turimo turikaraga cyane, mu gihe yaba ashyizemo isombe, tukaba twayikata (twayisya).
Icyakoze avuga ko utwuma yashyizemo tworoshye kandi tudatyaye, bityo ngo abonye utubishoboye, akamashini ke kabasha gukora nk’izisanzwe.

Intego ya Nibishaka Rabani
Uyu mwana avuga ko yifuza kuzagera ku rwego azaba ashobora no gukora indege kandi ikaguruka mu kirere. « Njyewe nifuza kuzakora indege, noneho ikagenda neza. » Avuga ko mu mashuri asanzwe, aho yagarukira hose ariko iby’umwuga (technique) akaba yabirangiza.
Se umubyara, Ndahunga Gerasi avuga ko ubushobozi bw’amafaranga ntabwo afite, icyakoze ngo aramutse abonye aho akura amafaranga, yamufasha nk’umubyeyi, akiga ibyo akunda, ahantu yifuza kwiga imyuga.
Yagize ati : « Ubu nta kintu mfite ariko hagize igihinduka mu rugo iwacu, yajya ku ishuri ry’umwuga, ariko hatagize igihinduka, agahinda ntiyagakira kuko ni byo yamye asaba kuva akiri muto. »
Muri gahunda yihaye, ahura n’imbogamizi
Rabani avuga ko kubona ibikoresho ndetse n’ubundi bushobozi nk’amafaranga bitamworohera, akaba abona ko biri mu mpamvu zituma atagera ku ntego ye nk’uko abyibuza. Kuri we, ngo yaba ari amahirwe aramutse abonye umutera inkunga kuko yizera ko yabigeraho byose.
Aha agira ati : “Ibikoresho kenshi sinkunda kubibona ariko mbonye nk’umuntu untera inkunga, nabigura kandi byangirira akamaro. Nk’ubu izi nsiga ndazigura kandi ntabwo amafaranga ari ko nyabona buri munsi, rero imbogamizi ni ukutabona amafaranga ngo nzigure.”
Mu minsi ishize ni bwo bwiza.com yasohoye inkuru ivuga ku mwana w’imyaka 11 wo mu karere ka Nyaruguru wiganye imashini ikora umuhanda, yifashishije ibiti, igaragaza uburyo abana bakomeje kugaragaza impano. Yisome hano https://bwiza.com/?Nyaruguru-Umwana-yiganye-imashini-ikora-umuhanda-akoresheje-ibiti
Bimaze kugaragara ko abana bagira impano zitandukanye zishamikiye ku myuga ariko ababyeyi babo bakavugs ko nta bushobozi bafite bwo kubafasha kuyizamura. Ni mu gihe, leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gushyigikira abakora n’abiga imyuga, iramutse yitaye no ku bana nk’aba, ikabakurikirana umunsi ku wundi, bazakora ibirenze ibyo bakora mu gihe bakuze. Aba bana bashyigikiwe, bakora ibintu bihebuje bishakirwa ku masoko yo mu mahanga muri iki gihe. Iyo ni yo nkunga aba bana ndetse n’ababyeyi babo basaba.
Video y’iyi nkuru iri hano




