Fally Ipupa ngo yaba azira u Rwanda
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Antoine FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, batwitse imodoka zari hafi ya gare de Lyon, i Paris mu Bufaransa bigaragambiriza umuhanzi Fally Ipupa wari wagiye kuhataramira bashinja ko akunda u Rwanda. Abigaragambya bashinja uyu muririmbyi w’icyamamare gukorera mu kwaha kwa ba Perezida Felix Tshisekedi na Joseph Kabila, yemeje […]
Kadaga aratabaza nyuma y’aho indege imujyanye aho atajyaga
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga arasaba ko abadepite bahabwa indege yo kubafasha mu kazi kabo. Ni nyuma y’aho iyo yari arimo yamujyanye aho atashakaga. Kadaga kuwa Gatandatu tariki 29 Gashyantare yari mu Karere ka Kazo aho yari yitabairiye ibirori by’umwe mu bakozi ba Leta, gusa indege yari imutwaye yari yabanje kumujyana mu […]
Ibaruwa ya Paul Muvunyi kuri Perezida Kagame n’impinduka muri guverinoma mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Gashyantare, kirangira tariki ya 1 Werurwe 2020. Cyaranzwe n’amakuru y’ingeri zirimo politiki, ubutabera ndetse n’umutekano. Hari ibyiciro bigenda bigaruka mu gice cy’inyuma cy’icyegeranyo nk’utuntu n’utundi, inkuru z’imikino ndetse n’imyidagaduro. Umunyemari Paul Muvunyi asaba Perezida Kagame Amakimbirane ari hagati ye n’ikigo cya Horizon Group Ltd cy’igisirikare cy’u Rwanda, yatumye umuherwe […]
Ububiligi bwahaye u Rwanda inyandiko z’ubucukuzi bw’amabuye mu gihe cy’Ubukoloni
Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 29 Gashyantare yashyikirije u Rwanda inyandiko z’ ubucukuzi bw’amabuye mu gihe cy’Ubukoloni. Ni inyandiko igizwe n’amapaji 10,000 nk’uko umwe mu badiplomate yatangaje nk’uko APA ibitangaza. Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, BenoĂ®t Ryelandt, yavuze ko “Ibi byakozwe mu rwego rwo kubahiriza ibyasabwe n’abategetsi b’Ababiligi ngo hasubizwe gusubiza u Rwanda ibijyanye […]
Rusizi/Nkombo: Hadutse indwara y’ubuheri bavuga ko budasanzwe

Abaturage b’Akagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi n’abarezi mu bigo by’amashuri bihakorera, baravuga ko batewe impungenge zikomeye n’indwara y’ubuheri bavuga ko budasanzwe ibugarije, yibanda cyane mu bana bato. Aba baturage batangarije Bwiza.com ko urwaye ubu buheri aba atakibasha no kujya ku ishuri kandi n’iyo bahawe imiti isa n’ikize ikongera ikagaruka. […]
Banyishyuye miliyoni enye ngo ndyamane n’imbwa nkeka ko ntwite
Umukobwa w’imyaka 22 wo muri Nigeria uvuga ko ari umunyeshuri wa kaminuza yatangaje ko hari abantu bamwishyuye miliyoni enye z’amanayira ngo aryamane n’imbwa gusa ngo akaba akeka ko yaba yarasamye. Uyu mukobwa utaratangajwe amazina ubwo yaganiraga n’impuguke mu by’imibanire, Osigwe Omo-Ikirodah yavuze ko afite ubwoba bwo kujya kwa muganga ngo yisuzumishe niba ko yaba atwite […]
Nigeria: Yibye igare, bamukata ikiganza
Lawali Isa ni umuturage wo muri Nigeria urukiko Zamfara rwimakazaga amategeko ya Sharia rwategetse ko acibwa ikiganza cy’iburyo azira kwiba igare tariki ya 1 Werurwe mu 2001, gusa ngo ababajwe n’uko atacyubahirizwa. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, The Punch mu nkuru yasohotse kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020, yavuze ko atari we […]
Ibisobanuro bitangwa na Google Translate ku Kinyarwanda biri hasi

Abakoresha urubuga rwa Google bari gutungurwa n’ibisobanuro ruri kubaha ku rurimi rw’Ikinyarwanda muri serivisi ya Google Translate , bitewe n’uko biri kuba bihabanye n’ibizwi ndetse bikaba bikiri bikeya. Byagaragaye nyuma y’igihe gito uru rurimi rushyizwe kuri Google, batangira guhererekanya amafoto (screenshots) z’ibisobanuro babonye ku magambo n’interuro bashyizwemo mu Kinyarwanda cyangwa mu zindi ndimi. Aya mafoto […]
Burundi: Hakwirakwiye igihuha ko hagaragaye umurwayi wa Coronavirus

Amakuru mahimbano yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye mu gitondo cy’uyu wa 1 Werurwe 2020, avuga ko mu Burundi hagaragaye umurwayi w’icyorezo cya Coronavirus, wari uturutse mu Bushinwa. Nk’uko bigaragara ku ifoto yahimbwe, uwayikoze yashyizeho ko yaturutse ku gitangazamakuru cya France 24, aho agira ati: “Urgent: Premier Cas de Coronavirus au Burundi” mu Kinyarwanda bisobanuye ngo: “Umurwayi […]
Dr. Isaac Munyakazi yirukanwe mu ishyaka rye azira ruswa ya 500,000 RWF yakiriye
Abagize biro Politiki y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), bemeje ko Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yirukanwa burundu muri iri shyaka nyuma y’amakosa akomeye aheruka gukora yanatumye yirukanwa nk’umukozi wa MINEDUC. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje avagize biro ya politiki ya ririya shyaka kuri iki cyumweru, ku wa 01 […]
Umunya-Erithrea yegukanye Tour du Rwanda 2020

Umukinnyi w’Umunya-Erithrea, Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020 nyuma y’igihe kirekire yambaye umwenda w’umuhondo. Iri rushanwa ryari rigizwe n’uduce umunani ryatangiriye ku muhanda Kigali-Rwamagana-Kigali, rirangirira Kigali-Kigali. Aka gace ka nyuma kari ku ntera ya kilometero 89.3 gatwawe na Diaz Gallego Jose Manuel, umunya-Espagne ukinira Niko Delko Provence yo mu Bufaransa. Yakoresheje ibihe bingana n’amasaha […]
Gasabo: Umwana w’imyaka 12 yiganye icyogajuru n’imashini isya isombe

Nibishaka Rabani w’imyaka 12 y’amavuko ufite ababyeyi batuye mudugudu wa Muhororo, akagari ka Kagugu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali yiganye icyogajuru ndetse n’imashini isya isombe yifashishije udukoresho atora ahantu hadukanye. Ni umwana wa gatandatu mu bana icyenda, wabyawe na Ndahunga Gerasi ndetse na Uwizeyimana Liberatha, ubu aka yiga mu […]