Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Antoine FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, batwitse imodoka zari hafi ya gare de Lyon, i Paris mu Bufaransa bigaragambiriza umuhanzi Fally Ipupa wari wagiye kuhataramira bashinja ko akunda u Rwanda. Abigaragambya bashinja uyu muririmbyi w’icyamamare gukorera mu kwaha kwa ba Perezida Felix Tshisekedi na Joseph Kabila, yemeje bamwe bakaba banagera kure bakavuga ko kiriya gitaramo cyari cyatewe inkunga na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Ni amakuru abatavuga aho bakomora ndetse nta n’uruhande bireba rurayemeza. Uwitwa Willy Dendebe aganira na AFP yavuze ko ” Leta ya Congo ikoresheje umuziki, iri kwigarurira abantu nyamara ikomeje kubaga no gufata ku ngufu abagore n’abana.” Yakomeje ati ” maze imyaka 30 mba hano mu Bufaransa kubera bo. Imyaka 30 yose none tukabemerera kuba hano boshye nta cyabaye. Ni byo rwose, turarakaye.” Fally Ipupa yagombaga gutaramira i Paris ku wa Gatanu ku wa 28 Gashyantare, mu gitaramo cyari cyamamajwe cyane muri uyu murwa mukuru w’Ubufaransa. Kuba iki gitaramo cyari cyamamajwe cyane, ni byo byarakaje abarwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa bituma bakora imyigaragambyo ikomeye banatwikira imodoka na za moto ndetse n’ibindi bintu hafi y’aho Fally Ipupa yagombaga gutaramira, mu rwego rwo kurogoya abari bitabiriye igitaramo cye. Abigaragambya, buri wese icyo afite yagiteraga abashinzwe kuzimya inkongi bari bari mu kazi kabo. Umuriro n’imyotsi byacumbaga ari byinshi. AFP yavuze ko ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umuriro wahagaritswe n’abashinzwe kuzimya inkongi, yari yatewe n’imodoka na za moto zibarirwa muri 30 zari zatwitswe. Fally Ipupa si ubwa mbere yibasiwe ari mu Bufaransa. Hari hashize igihe Fally Ipupa ukunzwe mu njyana ya Rumba adataramira mu Bufaransa, kubera gutinya ko haba imvururu. Cyakora cyo si we muhanzi wenyine wibasiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, kuko ugiye gutaramira mu Bufaransa wese bakeka ko akorana na Leta bakora uko bashoboye ngo bamuhungabanyirize umutekano. Fally Ipupa bigorana ko ataramira mu Rwanda Inshuro nyinshi, Fally Ipupa yateganyije gutaramira mu Rwanda ntibyakunze. Ntibyakumvikana uko uyu muhanzi yaba akoresha ifaranga rivuye i Kigali ariko gususurutsa Aanyarwanda bikaba ingorabahizi. Ubwo aheruka gutangaza ko azataramira mu Rwanda, yafashwe na Malariya bituma atahagera. Abakongomani bamenyereweho gushaka kwigizayo umuntu runaka babanje kumuhuza n’u Rwanda. Hashize iminsi humvikana amagambo avuga nabi u Rwanda yagiye avugwa n’abakomeye mu batavga rumwe na Leta harimo n’abyihayimana. Abafana be bamaze kurambirwa Mu kiganiro na France 24, Fally Ipupa yahumurije abakunzi be, yemeza ko ikindi gitaramo ateganya gukorera ahitwa AccorHotels kizaba mu mahoro. Cyakora cyo n’ubwo uyu muhanzi yiseguye, hari bamwe mu bakunzi be bagaragaje ko barambiwe kubona hari bamwe bamubonera mu ndorerwamo ya politiki. Uwitwa Junior yagize ati” Ntabwo duneneye politiki hano. Twaje hano kwishimisha. Turambiwe ibintu nk’ibi.” Nyuma y’imvururu zakozwe n’abatavuga rumwe na Leta ya Congo i Lyon, Polisi y’Ubufaransa yahise itangaza ko yamaze guta muri yombi abantu 46 na ho abandi 54 bakaba bariho bahatwa ibibazo ngo bisobanure kuri iriya myitwarire yabo. Fally Ipupa afite izina riremereye cyane mu muziki, bijyanye n’imikoranire afitany n’abandi bahanzi bakomeye, barimo Umunyamerika R. Kelly ndetse n’abahanzi b’Abafaransa nka Aya Nakamura na Booba.
Uyu muhanzi w’imyaka 42 y’amavuko yahaherukaga muri 2017 ubwo yahataramiraga nanone igitaramo cye kigahagarikwa kubera imvururu.

6 Responses
Fally Ipupa ngo yaba azira u Rwanda
jyenda HE Kagame Paul uzarinda wisazira ur’umugabo,tekereza ziriya ntera-hamwe zimukiye iBurayi vraiement!!!!nibabatwikire nibo babatoje n’ubundi kudakubita imbwa byorora imisega,nka biriya bigira ntibabikinisha iRwanda,rero ngo ni demokrasi wo kabyara we?ntibampeho.

Ariko u Rwanda rwaragowe kabisa……Gusa nuko nta bushobozi mfite bwo kugera i Paris, ngo njye kwikorera identification y’abatawe muri yombi! !!!! Ndacyeka interahamwe
ko ari zo ziri inyuma y’ibi bintu,ariko se bazumva ryari koko???