Umukinnyi w’Umunya-Erithrea, Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020 nyuma y’igihe kirekire yambaye umwenda w’umuhondo.
Iri rushanwa ryari rigizwe n’uduce umunani ryatangiriye ku muhanda Kigali-Rwamagana-Kigali, rirangirira Kigali-Kigali.
Aka gace ka nyuma kari ku ntera ya kilometero 89.3 gatwawe na Diaz Gallego Jose Manuel, umunya-Espagne ukinira Niko Delko Provence yo mu Bufaransa. Yakoresheje ibihe bingana n’amasaha 2, iminota 33 n’amasegonda 24.
Mugisha Moïse waje ku mwanya wa kabiri kuri aka gace, yarushijwe na Diaz Gallego amasegonda 3. Yaje ku mwanya wa kabiri kandi ku rutonde rusange, arushwa na Tesfazion amasegonda 54. Yabaye umukinnyi w’Umunyarwanda witwaye neza mu irushanwa.
Kuri aka gace ka nyuma, Tesfazion yaje ku mwanya wa 9, arushwa na Diaz Gallego amasegonda 39, ibihe akoresheje muri rusange ni amasaha 23, iminota 13 n’amasegonda 2. Uretse n’igihembo cy’irushanwa, yabaye umukinnyi mwiza wo muri Afurika witwaye neza muri iri rushanwa, ndetse aba n’umukinnyi muto witwaye neza.
Undi mukinnyi wigaragaje cyane muri iri rushanwa ni Jhonatan Valencia Restrepo, Umunya-Colombia watwaye uduce tune mu irushanwa ryose.
Umunyarwanda, Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe ni we mukinnyi wahatanye kurusha abandi muri iri rushanwa.
Muri rusange, Tour du Rwanda 2020 ni irushanwa rya kabiri ribereye muri iki gihugu riri ku rwego rwa 2.1. Iry’ubushize ryatwawe n’umunya-Erithrea, Merhawi Kudus, Abanyarwanda ntibigaragajemo cyane ugereranyije n’iri ngiri. Abanyarwanda bafite icyizere ko iry’ubutaha mu 2021, bazirwara neza kurushaho, nibiba ngombwa bazaritware.




