Lawali Isa ni umuturage wo muri Nigeria urukiko Zamfara rwimakazaga amategeko ya Sharia rwategetse ko acibwa ikiganza cy’iburyo azira kwiba igare tariki ya 1 Werurwe mu 2001, gusa ngo ababajwe n’uko atacyubahirizwa.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, The Punch mu nkuru yasohotse kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020, yavuze ko atari we wa mbere waciwe ikiganza azira kwiba kuko ngo hari undi witwa Bello Buba Jangebe wagakaswe mu 2000, azira kwiba inka.
Avuga ko ari we muntu wa nyuma iryo tegeko ryagizeho ingaruka, ahanwa muri ubu buryo. Kuri we ngo kubaho afite akaboko kamwe nta kintu bimutwaye kuko ngo akimara kwivuza agakira, yahise yihana ndetse ngo ubu n’ubwo bigoye kubaho afite akaboko kamwe, agerageza gushaka ibimutunga n’umuryango we.
Yagize ati: “Nk’umusilamu, ntabwo mbabazwa n’ibyambayeho. Nari nzi neza ko ibyabaye byari bijyanye n’umurongo w’itegeko rya Sharia. Rero igihe banjyanye, bakangeza mu rukiko ku bwa Ahmad Sani Yerima, nari nzi ikigiye gukurikiraho kuko byabaye no kuri mugenzi wanjye”
Ahubwo ngo icyababaje Isa, ni uko nyuma yo kumuca akaboko k’iburyo, kubahiriza iryo tegeko bitongeye kubaho.
Sharia
Mu 2014, BBC yasobanuye Sharia nk’uburyo bw’imibereho y’Abayisilamu burimo amasengesho, ibisibo ndetse no gufasha abakene, bubafasha kubaho mu buzima Imana (Allah) yifuza.
Ubu buryo bugena n’ibihano umuntu yahabwa mu gihe yatandukiriye ubu buzima birimo no kwica. Iki kinyamakuru gihuza ibisobanuro n’ibiri mu gitabo Pathways of Faith cyanditswe na Knut S. Vik?r, aho yatandukanyije imyumvire rusange y’iri jambo n’ukuri kwaryo.
BBC na Vik?r bahuriza hamwe ko Sharia ishyiraho n’ibihano ku muntu watandukiriye kuri aya mahame. Ibyo bizamo nko guca ikiganza cy’iburyo ku muntu wibye, gutera amabuye umuntu wasambanye ndetse no kwica. Ibi bihano si ko hose bikurikizwa kuko bigaragara mu bihugu byitwa ‘ibigendera ku mahame akaze ya Isilamu’ byiganjemo iby’Abarabu nka Iran na Afghanstan, Indonesia n’ibindi.
Hari aho byubahirizwaga bahisemo kubireka bitewe n’igitutu cy’imiryango itandukanye irimo iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Isomo
Nta kosa cyangwa se icyaha gito kibaho kuko byose bigira ingaruka mbi ku wabikoze. Birashoboka ko Lawali isa yatekerezaga ko umuntu wibye inka nka Buba Jangele yahura n’ingaruka nyinshi cyangwa mbi cyane kurusha we wibye igare. N’ubwo yicujije icyaha cyo kwiba, ubuzima bwo kubaho afite akaboko kamwe bwaramugoye kandi ari we wabigizemo uruhare.
Kwiba ndetse n’izindi ngeso zigayitse, zisuzuguza uzikora, haba mu gihe cya vuba cyangwa kizaza. Umuntu arasambana, agasaba Imana imbabazi ariko yamaze gutwita cyangwa se yakuyemo ubwandu budakira nka SIDA. Imana iramubabarira ariko ingaruka z’icyaha zo ntizivaho. Ingaruka z’icyiza ni icyiza, ingaruka nziza zikazanwa n’icyiza.


