Abaturage b’Akagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi n’abarezi mu bigo by’amashuri bihakorera, baravuga ko batewe impungenge zikomeye n’indwara y’ubuheri bavuga ko budasanzwe ibugarije, yibanda cyane mu bana bato.
Aba baturage batangarije Bwiza.com ko urwaye ubu buheri aba atakibasha no kujya ku ishuri kandi n’iyo bahawe imiti isa n’ikize ikongera ikagaruka.
bagasaba ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ikigo nderabuzima cya Nkombo kutajenjekera iki kibazo.
Ubwo twageraga mu Kagari ka Ishywa aho twaganiriye na bamwe mu bayirwaje, bavuze ko ari indwara iza ari uduheri twinshi cyane dusesa ku mubiri wose, ikibanda cyane mu nzara z’intoki n’amano, ku kibuno n’ibindi bice by’umubiri.
Bavuga ko uwo itinzeho itangira kumusatagura ibirenge ku buryo aba atakibasha no kwambara inkweto cyangwa kwihuta, bituma bamwe mu bana yazahaje baba batakibasha no kujya ku mashuri.
Bavuga kandi ko n’abakuru ibageraho ariko ikibasira cyane abana bato, aho bishimagura bakanarira cyane ku buryo no gusinzira biba ikibazo.
Badutangarije ko iyi ndwara y’ubuheri yatangiye kugaragara mu mpera z’umwaka wa 2019 ariko muri uyu mwaka ngo ni bwo yagize ubukana budasanzwe mu bana benshi.
Umwe mu baturage, Sikubwabo Papisa utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ishywa yagize ati’’Abana banjye babiri bose barayirwaye kandi nagiye kuri poste de santé bampa imiti ndabaha bisa n’ibikize hashize nk’icyumweru bigarukana ubukana buruta ubwa mbere. Twabanje kugira ngo ni iyo bita’ shishikara ushime’ ariko ubanza atari yo kuko yo ivurwa igakira ariko iyi n’iyo ibaye nk’ikize ihita igaruka.’’
Niyonzima Théoneste wigisha ku ishuri ry’inshuke ry’itorero ry’Abangilikani , avuga ko mu bana 165 bafite, abarenga 50 bayirwaye kandi yandura cyane, hakabamo n’abasiba ishuri.
Yemeza ko abo yamaze kwangiza amano y’ibirenge batagishobora kwambara inkweto cyangwa gutambuka neza, na we akayifata nk’ihangayikishije. Ati “yatangiye kugaragara mu banyeshuri mu mpera z’umwaka ushize, tubanza kuyifata nk’ubuheri busanzwe ariko uyu mwaka yabaye nyinshi cyane kandi n’abo yafashe mbere bahawe n’imiti kuri poste de santé ikagaruka,”
Uyu murezi yakomeje avga ati “Ntitwavuga ko ari icyorezo cyateye hano ariko iduhangayikishije twese kuko benshi mu bayirwaye basiba ishuri, n’abaje abandi bagatinya ko babanduza kandi natwe abarezi dushobora kuyandura, tukibaza amaherezo bikatuyobera.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ishywa, Minani Jean de Dieu avuga ko iyi ndwara yadutse ubwo ngo hari abana babiri bo mu Karere ka Karongi baje gusura umuryango wo mu Mudugudu wa Kaboneke muri aka kagari bafite ubu buheri bahamara icyumweru, ngo batashye abana batanu bo muri uyu muryango bose bahise bafatwa n’ababyeyi bakurikiraho.
Gitifu Minani yavuze ko bimenyekanye, ubuyobozi bwakoze raporo yashyikirijwe ikigo nderabuzima cya Nkombo cyohereza imiti ariko biranga biba iby’ubusa ahubwo igenda ikwira akagari kose. Ati “Twabanje kugira ngo ni indwara iterwa n’umwanda nyamara twatunguwe no gusanga mu ngo twita iz’abasirimu ari ho yiganje kandi igihangayikishijemo cyane ni uko abana yazahaje baba batakibasha kujya ku mashuri, ikanagenda igera n’ahandi muri uyu murenge. Dusaba abaturage ko ufashwe atararana n’abandi bana kugeza igihe akiriye ariko na byo biragoye kuko tutababuza no gukina, tugasaba ko ababishinzwe badutabara vuba kuko n’ababanje gukeka ko ari amahumane twasanze atari yo.’’
Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Nkombo, Ntakirutimana Xavier, avuga ko yari yayibwiwe ariko atari azi ko ubukana bwayo bugeze aho, avuga ko agiye gukurikirana neza ku bufatanye n’umurenge n’abandi bireba, bakareba icyakorwa. Ati “Nanjye bambwiye ko ari indwara ihari ariko nari ntarajyayo, hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge tuzajya kureba uko byifashe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel na we avuga ko agiye kubikurikiranira hafi kuko ngo bari batarabimugezaho.



